Nyuma o gutangwa agatoki kw’ibihugu bimwe na bimwe by’Afurika mu kunyereza amafaranga y’imiti ivura ababana n’agakoko ka SIDA, umuyobozi Mukuru wa ONU/SIDA, Michel Sidibé, yavuze ko hakwiye gukurizwa uregero rw’u Rwanda.
Kugeza magingo aya, imibare yashyizwe ahagaragara na ONU/SIDA yerekana ko 90% by’abarwayi babana n’ubwandu bwa SIDA mu Rwanda bafata imiti, nk’uko baba bayigenewe, byose biturutse kuri politiki nziza y’ubuzima.
Mu kiganiro ku murongo wa telefoni, Michel Sidibé yabwiye Radio RFI kuri uyu wa Mbere tariki ya 22 Ukwakira ko abanyereza umutungo ugenewe abarwayi banduye SIDA bagereranywa n’abicanyi bakwiye no guhanwa by’intangarugero.
Yagize ati ”igihe cyose ubujije umurwayi wa SIDA kubona umuti umugenewe, ugomba kumenya ko mu mezi atandatu ari mbere ashobora gupfa abana be bagasigara ari impfubyi."
Muri Afurika, kuva mu ntango z’iki kinyejyana, ibihumbi by’abantu babana n’ubwandu bw’agakoko gatera SIDA bakomeje kubura imiti igabanya ubukana ku bw’abantu biba amafaranga agenywa n’imiryango mpuzamahanga itegamiye kuri Leta.
Iri nyerezwa ndengakamere ryatumye ibihugu bitanga imfashyanyo mu rugamba rwo kurwanya icyo cyerezo biyagabanya .
Ku mugabane w’Afurika ibihugu bikomeje gutungwa agatoki mu inyerezwa ry’amafaranga agenerwa gushikiriza abarwayi imiti birimo Uganda, Senegal, Soudan, Mali, Nigeria n’ibindi.



















TANGA IGITEKEREZO