00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mu Rwanda hafashwe ingamba mu guhashya icyorezo cya Ebola

Yanditswe na

Théogène Ishimwe

Kuya 4 August 2012 saa 08:39
Yasuwe :

Umunyamabanga uhoraho muri ministeri y’ubuzima Dr Uzziel Ndagijimana aratangaza ko u Rwanda rwafashe ingamba zikomeye kandi zitanga ikizere mu gukumira icyorezo cya Ebola nubwo kitaragera mu Rwanda. Ibi yabitangaje mu kiganiro n’abanyamakuru kuya 3 Nyakanga 2012.
Ndagijimana ati ‘’Hashingiwe ku mateka y’iki cyorezo n’ingamba zafashwe, hari ikizere ko iki cyorezo kitazagera mu Rwanda’’.
Avuga ko abaganga bo ku bigo nderabuzima bahuguwe ku birebana n’iyo ndwara cyane cyane abo ku bigo (…)

Umunyamabanga uhoraho muri ministeri y’ubuzima Dr Uzziel Ndagijimana aratangaza ko u Rwanda rwafashe ingamba zikomeye kandi zitanga ikizere mu gukumira icyorezo cya Ebola nubwo kitaragera mu Rwanda. Ibi yabitangaje mu kiganiro n’abanyamakuru kuya 3 Nyakanga 2012.

Ndagijimana ati ‘’Hashingiwe ku mateka y’iki cyorezo n’ingamba zafashwe, hari ikizere ko iki cyorezo kitazagera mu Rwanda’’.

Avuga ko abaganga bo ku bigo nderabuzima bahuguwe ku birebana n’iyo ndwara cyane cyane abo ku bigo nderabuzima byegereye umupaka wa Uganda.

Ibindi birimo gukorwa mu guhashya ebola bivugwa na Dr Thierry Nyatanyi ukuriye ishami rishinzwe kurwanya ibyorezo mu kigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima (RBC). Avuga ko kugeza ubu hatanzwe ibikoresho n’imiti ihagije ku mavuriro, ku buryo habonetse uwuyirwaye abaganga bamwitaho.

Nyatanyi akomeza avuga ko hashyizweho ibigo by’umwihariko bifite ibikoresho bihambaye n’abaganga b’inzobere, kugirango aho bizaba byananiranye ku yandi mavuriro abarwayi bazajye babazana kuri ibyo bigo.

Ikindi cyakozwe ni ugushyiraho umurongo wa telefoni utishyuzwa ariwo 3334 cyangwa 3335 kugira ngo abantu bazawukoreshe babone ibisobanuro bihagije kuri Ebola.

Indwara ya Ebola imaze kwica abantu 16 muri Uganda, kugeza ubu Ministeri y’Ubuzima ivuga ko mu Rwanda nta muntu n’umwe urafatwa icyo cyorezo.

Abajijwe niba uRwanda rurimo gupima abava muri Uganda baza mu Rwanda Dr Nyatanyi yavuze bigoranye kubikora ahubwo ngo igishoboka ni ugutanga amabwiriza.

Ati ‘’ Ntibyoroshye gupima abantu binjira mu Rwanda ngo tumenye niba bayirwaye cyangwa batayirwaye kuko umurwayi agaragaza ibimenyetso hagati y’iminsi ibiri na 21. Igishoboka ni uguha amakuru n’amabwiriza abinjira n’abasohoka ku bijyanye n’uko bagomba kwitwara.

Indwara ya Ebola ni indwara ifite ubukana kandi yica vuba. Ishobora kuboneka mu bantu cyangwa mu nyamaswa zifite imiterere ijya kumera nk’iy’abantu (ingagi, inkende, n’izindi). Iyi ndwara iterwa na virusi yitwa Ebola.

Bumwe mu buryo virusi y’indwara ya Ebola ishobora kwandura ni iyo umuntu akoze ku wundi uyirwaye, cyangwa gukora ku maraso cyangwa ku matembabuzi yo mu mubiri w’umurwayi wayo.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages