Guverineri w’intara y’Amajyaruguru Bosenibamwe Aimé, arasaba ababyeyi bo mu murenge wa Muko gushyira imbaraga mu kunoza imirire y’abana babo kugira ngo indwara ya bwaki ikigaragara muri uyu murenge icike burundu.
Ubwo Guverineri Bosenibamwe yari amaze kwifatanya n’abatuye uyu murenge mu muganda wabereye ku nkombe z’umugezi wa Susa ujya wuzura ukangiza imyaka n’imirima y’abaturage mu gihe cy’imvura ku ya 12 Gashyantare uyu mwaka, yavuze ko mu gihe Akarere ka Musanze kazwiho kugira umusaruro uhagije uturuka ku buhinzi cyane cyane ibirayi byaba ari igisebo kumva muri aka karere hakivugwa bwaki.
Mu gihe rero bwaki hari aho ikigaragara, nyirabayazana ngo yaba ari ikibazo cy’ubuharike kikiboneka mu mirenge itandukanye igize aka karere ugasanga urugo rumwe rufite abana benshi.



















TANGA IGITEKEREZO