Uburibwe bwo mu matwi buterwa n’ impamvu nyinshi zitandukanye zirimo kuba hari ibindi bice by’ umubiri bifite ikibazo,ndetse n’ubundi burwayi bityo ngo bikakaba byatera indwara zikomeye zo mu matwi mu gihe umuntu ativuje.
Amakuru dukesha urubuga medicalforum.ch avuga ko indwara y’imiyoboro yo mu muhogo (pharynx na larynx), nayo ishobora gutera uburibwe bw’amatwi kubera ko hegereye imiyoboro y’amatwi.
Ububabare bwo mu bice by’akanywa byegereye amatwi burimo nk’ishyinya cyangwa kuribwa aho amenyo atereye mu bice byegereye amatwi nabyo ni kimwe mu bitera ububabare bw’amatwi.
Aya makuru anavuga ko abantu bakunze guhekenya amenyo baryamye byatuma barwara amatwi kubera ko mu gihe amenyo akoze cyane imikaya ikorana nayo yegereye ibice by’amatwi inanirwa bityo ikaba yagira ibibazo bikagera no mu ice by’amatwi umuntu akumva ababara.
Urwungano rukorerwa mu kanywa umuntu ahekenya iyo rukozwe igihe kirekire cyangwa rugakorwa hari ibice byegereye amatwi bishobora kuba byatuma umuntu agira uburibwe mu matwi.
Ubwo IGIHE cyegeraga abantu bamwe bahura n’ikibazo cyo kugira ububabare bw’amatwi, bamwe bavuze ko biterwa n’umwanda w’ ubukurugutwa, kwambara utwuma two mu matwi igihe kinini(Ecouteur), kuvugira igihe kirekire kuri terefone,n’urusaku rwinshi.
Bavuze ko ari byiza kwihutira kujya kwa muganga mu gihe uribwa bikabije mu matwi, kandi ukirinda gukoresha ibikoresho by’isuku bitemewe mu matwi.



















TANGA IGITEKEREZO