Nsabimana Nsekanabo ni umugabo w’imyaka 41 wavukiye i Mugambazi muri Rulindo; amaze imyaka 41 yose arwaye indwara ataramenya iyo ariyo.
Nsabimana Nsekanabo aganira na IGIHE yavuze ko uburwayi bwe atazi igihe bwamufatiye kubera ko yamenye ubwenge agasanga abufite. Ati:” Namenye ubwenge nsanga narabaye gutya, nta babyeyi banjye nzi, kuko bapfuye kera ntaramenya ubwenge."
Nsabimana avuga ko yakomeje kurerwa n’abandi bo mu muryango we, nyuma nabo bakaza kwicwa.
Nk’uko Nsekanabo yakomeje abivuga, uburwayi bwe bwaramuyobeye, kuko yagerageje kwivuza ariko umuganga agezeho wese akamubwira ko atabasha kuvura uburwayi afite.
Yagerageje kwivuza mu mavuriro atandukanye ariko nta hantu na hamwe bari bamuvura. Nsekanabo avuga ko hari umuzungu umwe wagerageje kumuvura ariko nawe nyuma bikaza guhagarara kubera ko yasubiye mu gihugu cye cy’amavuko.
Nsekanabo avuga ko mu bushobozi bwe buke ntako atagize ngo yivuze. Yagize ati: “ Nta mahirwe yo kwiga nagize; nkora akazi ko kuragira inka, amafaranga yose mpembwe nyifashisha mu kwivuza ariko gukira byaranze”.
N’ubwo amaze kugira iyi myaka yose, Nsekanabo ntabwo yigeze agerageza gushaka umugore kuko ngo nta mukobwa wamwemera kubera uburwayi afite. Mu magambo ye ati:” Nta muntu wakwemera kuryamana nanjye, n’abagabo bagenzi banjye baranena; urumva ko ntahirahira nigabiza umukobwa”.
Nsekanabo yatangaje ko we yiragije Imana yo mu ijuru. Ati:” Niyo izi ububabare bwanjye kuko abantu bo nta n’umwe utanena; izandamburireho ibiganza byayo nkire kandi nzi ko inyumva”.
Nsabimana Nsekanabo avuga ko ariwe wasigaye mu muryango we wose, abandi bose bishwe mu 1994.
Dore uko umubiri we umeze:
Foto: Olivier R.



















TANGA IGITEKEREZO