Minisiteri y’Ubuzima ibinyujije mu kigo cy’igihugu cy’ubuzima mu Rwanda (RBC) yitabiriye gahunda yo kurwanya indwara y’agahinda gakabije no kwiheba (depression) iboneka mu Rwanda no ku isi hose
Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa Gatatu tariki ya 10 Ukwakira 2012 ku cyicaro cya Minisiteri y’ubuzima , abakozi ba Minisiteri y’ubuzima bakora muri RBC, baganiriye ku kibazo cy’indwara yo kwiheba n’agahinda gakabije, izwi ku izina rya Depression mu rurimi rw’igifaransa, abaganga bakurikiranira hafi ibijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe bagaragaza ko kwiheba no kugira intimba ikabije biri mu ndwara zihangayikishije umuryango nyarwanda n’Isi yose muri rusange .
Ibi byibutswe mu gihe itariki ya 10 Ukwakira ari umunsi mpuzamahanga wahariwe kwita ku buzima bwo mu mutwe.
Dr Abel Kagame, impuguke (specialiste) w’indwara z’umutima muri CHUK, yatangaje ko indwara yo kwiheba ifite aho ihuriye n’izindi ndwara zidapfa gukira nka SIDA, Diyabete n’izindi zitandukanye.
Dr Abel yatangaje ko 25% by’abarwayi babana n’indwara ya diyabete baba bafite ibibazo byo kwiheba n’agahinda gakabije, byongye kandi ngo abantu bari hagati ya 10% na 15% bariyahura kubera iyo ndwara.
Dr Yvonne Kayiteshonga, umuyobozi mukuru ushinzwe ishami ryita ku buzima bwo mu mutwe mu (RBC) yatangaje ko Minisiteri y’ubuzima ifite gahunda ihamye yo guteza imbere ubuvuzi bwo mu mutwe, batanga amahugurwa ku baganga n’abaturage muri rusange cyane cyane abajyanama b’ubuzima mu nzego z’ibanze kugira ngo umuntu ugize ikibazo cy’indwara y’intimba (agahinda gakabije no kwihebabwe) yitabweho vuba.
RBC itangaza ko yakomeje atangaza kongera ahantu hatangirwa serivisi zijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe mu turere twose tw’igihugu, banongera n’imiti ishobora kuvura indwara y’intimba no kwiheba) ku kigereranyo cyiri hagati ya 60% na 80%.
Yvonne yakomeje agira ati” ikigaragara ni uko imibare y’Abanyarwanda bagana serivisi zivura kandi zikanatanga inama ku bibazo byo mu mutwe, igenda yiyongera kuburyo twizera ko abahura n’iki kibazo bazagenda bagabanuka.
Yakomeje agira ati ”Umubare w’inzobere mu kuvura indwara zo mu mutwe uracyari muto mu Rwanda mu gihugu hari 6 gusa, ariko hari abandi bane bari guhurwa hanze y’igihugu.”
Kugeza ubu mu Rwanda indwara y’agahinda gakabije no kwiheba ikunda kwibasira cyane cyane abantu bafite imyaka iri munsi ya 65, ikaba ishobora gutuma umuntu uyirwaye yiyahura igihe itavuwe.
Mu Rwanda umunsi mpuza mahanga wahariwe kwita ku buzima bwo mu mutwe uzizihizwa ku itariki ya 19 Ukwakira 2012 mu Karere ka Gisagara Intara y’Amajyepfo.



















TANGA IGITEKEREZO