00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda, Kenya na Senegal ku isonga mu kugabanya impfu za Malaria

Yanditswe na

Ishimwe Samuel

Kuya 7 June 2012 saa 08:41
Yasuwe :

Muri raporo ya Banki y’Isi yashyizwe ahagaragara kuri uyu wa Gatatu tariki 6 Kamena, i Paris, byagaragaye ko umubare w’abana bari munsi y’imyaka itanu bicwa na Malaria wagabanutse ku kigereranyo cy’10% ku mwaka, mu bihugu by’u Rwanda, Kenya na Senegal.
Nkuko byatangajwe n’urubuga afriquejet.com, iyi raporo yagaragaje ko impfu z ‘abana bari munsi y’imyaka itanu bicwa na Malaria zagiye munsi ya 76 ku bana 1000 bavutse, byerekana intambwe ikomeye mu kurwanya Malaria ugereranije n’ibindi (…)

Muri raporo ya Banki y’Isi yashyizwe ahagaragara kuri uyu wa Gatatu tariki 6 Kamena, i Paris, byagaragaye ko umubare w’abana bari munsi y’imyaka itanu bicwa na Malaria wagabanutse ku kigereranyo cy’10% ku mwaka, mu bihugu by’u Rwanda, Kenya na Senegal.

Nkuko byatangajwe n’urubuga afriquejet.com, iyi raporo yagaragaje ko impfu z ‘abana bari munsi y’imyaka itanu bicwa na Malaria zagiye munsi ya 76 ku bana 1000 bavutse, byerekana intambwe ikomeye mu kurwanya Malaria ugereranije n’ibindi bihugu by’Afurika.

Abashakashatsi bakoze iyi raporo bavuze ko iterambere mu kurwanya Malaria muri ibi bihugu ryaturutse kuri gahunda zo gutanga ku bwinshi inzitiramibu ziteye umuti by’umwihariko ku bagore batwite.

Kubw’ubufatanye bw’ibihugu n’imfashanyo mu bukungu y’umuryango mpuzamahanga, Malaria yavuye ku mwanya wa mbere ijya ku mwanya wa gatatu mu guteza imfu z’abana muri Afurika, nyuma y’impiswi n’indwara zo mu myanya y’ubuhumekero.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages