00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umujyi wa Kigali ku isonga kugira benshi bafite ubwandu bwa SIDA

Yanditswe na

Marie Chantal Nyirabera

Kuya 10 November 2012 saa 12:13
Yasuwe :

Nyuma y’ubushakashatsi bwakozwe muri 2010 bwerekana ko abatuye mu mujyi wa Kigali baza ku isonga mu kugira ubwandu bwa SIDA, inshuro eshatu ugereranyije n’umubare w’abanduye mu gihugu hose, Umujyi wa Kigali watangaje icyo ugiye gukora mu kurwanya SIDA.
Hope Tumukunde Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu mujyi wa Kigali, yavuze ko ubushakashatsi bwakozwe bwagaragaraje ko 7,3% by’abatuye Umujyi wa Kigali babana n’ubwandu bw’agakoko gatera (…)

Nyuma y’ubushakashatsi bwakozwe muri 2010 bwerekana ko abatuye mu mujyi wa Kigali baza ku isonga mu kugira ubwandu bwa SIDA, inshuro eshatu ugereranyije n’umubare w’abanduye mu gihugu hose, Umujyi wa Kigali watangaje icyo ugiye gukora mu kurwanya SIDA.

Hope Tumukunde Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu mujyi wa Kigali, yavuze ko ubushakashatsi bwakozwe bwagaragaraje ko 7,3% by’abatuye Umujyi wa Kigali babana n’ubwandu bw’agakoko gatera SIDA.

Tumukunde agaragaza ko Umujyi wa Kigali, ugiye guhagurukira kurwanya SIDA, by’umwihariko bagahera ku bakora umwuga w’uburaya, atari abagore gusa.

Ati "abantu bakora umwuga w’uburaya ntabwo ari abagore gusa, n’abagabo barahari muri iyo mirimo itihesheje agaciro, mu Biryogo barahari no mu Migina barahari. Umujyi wa Kigali uzi ahari ikibazo, ahazigishwa harazwi n’uburyo.’’

Akomeza avuga ko bazigihsa abakora uburaya, abashaka kubuvamo badafite amikoro bagafashwa, abanze kubureka bagahabwa inyigisho zo kutanduza abandi.

Abakora uburaya bazarushaho gushishikarizwa gukora imirimo ibabyarira inyungu irimo imyuga, ubucuruzi buciriritse, bave mu bibatesha agaciro bibabyarira n’urupfu.

Umuyobozi ushinzwe imibereho myiza mu mujyi wa Kigali, atangaza ko umujyi utuwe n’urujya n’uruza rw’abantu binjira, abasohoka, bigatuma bamwe bagira ingarukana mu mibereho.

Dr Woldemedhim T Haile, umwe mu bakoze ubu bushakashatsi, avuga ko ibihugu by’Afurika y’Iburasirazuba n’ibyo mu Majyepfo bifite abasaga miliyoni 23,5 banduye Virusi itera SIDA. Mu mijyi yo muri ibyo bihugu abasaga miliyoni 4,2 babana n’ubwandu.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages