00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ingabo z’Igihugu zatangije igikorwa cyo kuvura amaso mu magereza

Yanditswe na

Jotham Ntirenganya

Kuya 6 August 2012 saa 08:50
Yasuwe :

Ingabo z’igihugu zatangirije icyumweru cyahariwe kuvura abagororwa amaso, iyo gahunda yatangijwe n’imyidagaduro y’abagororwa yerekaniwe muri Gereza Nkuru ya Kigali ya Kigali (1930), kuri iyi tariki ya 6 Kanama 2012.
Iyi gahunda bise "Army week kuvura amaso mu magereza”, izavura buri mugororwa wese ufite ikibazo cy’amaso, harimo abazahabwa indorerwamo z’amaso, abandi nabo bizaba ngombwa ko amaso yabo avurwa abazwe.
Umuyobozi wa Gereza Nkuru ya Kigali, Gahima Rusa, yavuze ko afite (…)

Ingabo z’igihugu zatangirije icyumweru cyahariwe kuvura abagororwa amaso, iyo gahunda yatangijwe n’imyidagaduro y’abagororwa yerekaniwe muri Gereza Nkuru ya Kigali ya Kigali (1930), kuri iyi tariki ya 6 Kanama 2012.

Iyi gahunda bise "Army week kuvura amaso mu magereza”, izavura buri mugororwa wese ufite ikibazo cy’amaso, harimo abazahabwa indorerwamo z’amaso, abandi nabo bizaba ngombwa ko amaso yabo avurwa abazwe.

Umuyobozi wa Gereza Nkuru ya Kigali, Gahima Rusa, yavuze ko afite abagororwa basaga 800 bategereje kuvurwa. Yavuze ko akenshi ari abantu barengeje imyaka 40 usanga bakunze kugira ikibazo cy’amaso mu gusoma ibitabo, ariko yizeye ko bizakemuka.

Gahima avuga ko bamaze kubona abaterankunga batanze indorerwamo z’amaso zirenga 800, zigiye kuzahabwa abazigenewe. Yongera ho ko hari n’abazahererwa ubuvuzi mu bitaro bya Gisirikare by’u Rwanda, ariko bazajya bagaruka muri gereza nyuma yo kuvurwa kuko batazacumbika mu bitaro.

Ingabo zasabye kuvura amaso y’abagororwa mu bugira neza basanzwe bakorera abaturage, kuko n’abagororwa ari Abanyarwanda.

Kuvura amaso muri gereza bizamara imnsi 4, kandi ntibizakorerwa muri iyi gereza yonyine, ahubwo Ingabo zizakwira muri gereza zitandukanye zitanga ubwo bufasha.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages