00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kibagabaga: Ikibazo cy’ibura ry’imiti cyabonye igisubizo

Yanditswe na

Faustin Nkurunziza

Kuya 3 January 2013 saa 07:06
Yasuwe :

Hashize iminsi havugwa ibura ry’imiti mu bitaro bya Kibagabaga, abarwayi basabwa kujya kuyigura muri Farumasi zo hanze, kuri uyu wa gatatu Mutarama, imodoka za Minisiteri y’ubuzima zazindukiye kuri ibyo bitaro zipakiye imiti.
Mu kiganiro yahaye itangazamakuru, Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’ubuzima Dr. Uzziel Ndagijimana, yavuze ko guhera mu ijoro no mugitondo cyo kuri uyu wa 03 Mutarama 2013; imiti yagejejwe mu bitaro bya Kibagabaga.
Yatangaje ko iki kibazo cyatewe (…)

Yatangaje ko iki kibazo cyatewe n’imikoranire mike hagati y’ibitaro bya Kibagabaga n’Akarere ka Gasabo, habayeho gutinda kwishyura amafaranga yagombaga guhabwa ibitaro.

Ikindi ni uko byatewe n’ubwinshi bw’abagana ibi bitaro kandi bifite ubushobozi buke bwo kwakira abarwayi benshi babigana.
Dr. Ndagijimana yavuze ko guhera mu kwezi kwa Kamena 2012, hagiye habaho ikibazo cy’ibura ry’imiti hirya no hino mu gihugu mu bitaro by’uturere, bitewe n’uturere tutishyura Mitiweli.

Gusa ngo hafashwe ingamba zo gukurikiranira hafi uko imiti igera mu bigo nderabuzima, ngo kuko ibitaro by’uturere byahawe imodoka zo kugeza imiti muri ibyo bigo. Yavuze kandi ko mu nzitizi zagaragazwaga n’Akarere ka Gasabo, kuba karatinze kwishyura Mitiweli binyujijwe muri Minisiteri y’imari, ngo mu nama bakoranye basanze nta kibazo biteye.

Abaturage twasanze ku bitaro bivuza bivuriza ku makarita ya Mitiweli, badutangarije ko ibi bibazo byose byabagizeho ingaruka mbi, zirimo kudahabwa serivisi nziza, kutabona imiti mu gihe bayandikiwe ngo kuko kuyigura muri za farumasi zo hanze.

Kugira ngo iki kibazo gikemuke ngo hafashwe ingamba z’uko camerwa yatanga imiti muri farumasi y’akarere, mu gihe hakirebwa uburyo hakorwa imyishyuranire hagati y’ibitaro bya Kibagabaga n’Akarere ka Gasabo.

Photo: Minisante

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages