Ikigo cy’Igihugu gikora imiti cyahoze ari LABOPHAR cyahindutse Medical Prodaction Division kivuga ko kuba kidakora imiti ihagije ku isoko ari ukubera ubushobozi budahagije, ariko bafite gahunda yo gukora imiti myinshi yujuje ubuziranenge izabasha guhangana ku masoko mpuzamahanga mu myaka iri imbere.
Ntagara Ngabo Donatien uhagariye Medical Prodaction Division (MPD), yatangarije IGIHE gahunda iki kigo gifite nyuma y’aho kibereye ishami ry’Ikigo cy’Igihugu gishinze ubuzima (RBC).
IGIHE: Mukora iyihe miti?
Medical Production Division: Dukora imiti ibasha kuvura indwara ziterwa na mikorobe irimo ivura inzoka, ivura imitsi, serumu zo mu moko atatu zirimo iz’imyunyu Ringer Lactate, Normal saline, iz’isukari , ubwo bwoko bushobora gukorwa ku buryo bwahaza igihugu; hamwe n’imiti y’abana n’ibinini birimo ibivura inzoka.
Twafashe imiti dukora tuyijyana muri labaratoire z’i Burayi zemewe n’Umuryango Mpuzamahanga wita ku buzima (OMS), basanga imiti yacu ifite ubuziranenge. Ni na ho havuze icyizere cy’uko u Rwanda rushobora gukora imiti ikoze neza (Qualité).
Mu kwezi kwa Mutarama umwaka utaha wa 2013, duteganya kuzakorana n’ibigo bitandukanye birimo Kaminuza Nkuru y’u Rwanda, Ikigo cy’Ubushakashatsi cya IRST, n’ishami ryigisha iby’imiti muri Kaminuza ya Liège mu Bubiligi n’ibindi, mu gukora imiti myiza yujuje ubuziranenge.
Duteganya kuzavugurura imiti mu mikoranirire na IRST bahoze bakora mbere.
IGIHE: Imiti mukora ingana ite ugereranyije n’ikenewe mu bitaro n’ibigo nderabuzima byo mu Rwanda?
Medical Production Division: Dushobora gukora tugakwirakwiza imiti mu gihugu cyose, imashini dufite ishobora gukora ibinini ibihumbi 100 ku isaha, ni ukuvuga ibihumbi 800 ku munsi, ariko imashini zimwe zimaze gusaza, turashaka gushakisha ubundi bushobozi ngo tubashe gukora n’indi miti. Muri make ntabwo duhagaze neza mu gusohora imiti myinshi ikenewe ariko ni byo duteganya muri gahunda twashyikirije RBC.
IGIHE: Ibikorwamo imiti by’ibanze birahagije, mu Rwanda birahari?
Medical Production Division: Ibikoresho birahari, abantu barahari, ibyo dukoramo imiti byo bituruka ku mugabane wa Aziya, mu gihugu cy’u Buhinde no mu Bushinwa. Kugeza ubu turi muri gahunda yo kureba ukuntu twazakorana n’igihugu cya Tanzaniya na Kenya, kugira ngo turebe uko twajya tubona iby’ibanze mu gukora imiti mu bihugu duturanye nko muri Kenya.
Kugeza ubu mu Rwanda ibivamo imiti dufite ni amazi mu gukora serumu gusa. Ibyo gukora ibinini ntabwo biraboneka cyane.
IGIHE: Kugeza ubu mukora mute, mukorana na bande?
Medical Production Division: Turashaka kureba uburyo tuzakorana n’ibindi bigo byo hanze. Twamaze kwinjira mu ishyirahamwe ry’ibigo bikora imiti mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba( EAC). Turashaka kwagura imikoranire n’ibindi bihugu.
IGIHE: Ko imiti nyinshi iva hanze y’igihugu, murateganya iki mu guhaza isoko ry’imiti mu Rwanda?
Medical Production Division: Magingo aya ntabwo twavuga ko dushobora guhangana n’abo ku isoko ryo gukora imiti, kubera ko ibihugu birimo ibyo mu karere no hanze byateye imbere, gusa twe iyo dukora ni myiza (Quality ) hamwe n’iyo dukoraho ubushakashatsi. Turashaka ko imiti dukora n’iyo tuzakora, igomba kuba myiza kandi ikazaba myinshi n’ubwo kuba myinshi bisaba amikoro ariko bizagerwaho kuko twatanze gahunda y’ibyo twifuza gukora ku kigo kidukuriye cya RBC.
IGIHE: Ni ubuhe butumwa muha Abanyarwanda?
Medical Production Division: Ibikoresho turabifite, dushobora gukora imiti myiza ihangana n’indi ku masoko mpuzamahanga, dufite ababyize babifitiye ubumenyi, natwe dufite icyizere ko tuzabasha gukora imiti ihagije, tukamera nk’ibindi bihugu nka Ghana, kuko bo babasha gukora imiti imwe n’imwe; bityo igahaza igihugu ntihagire isa na yo bagura hanze y’igihugu.
Natwe ni yo gahunda dufite, kuko dufite ubushobozi bwo gukora Serumu zihagije u Rwanda. Ubushobozi nibuboneka ni yo gahunda dufite, yo kuzareba imiti imwe n’imwe ikenewe cyane kurusha indi. Bizanafasha mu gutanga imirimo no kwinjiriza igihugu amafaranga, tubona imiti ihagije, tukabasha no kubona iyo twakohereza mu bihugu bindi birimo iby’abaturanyi n’ahandi.
IGIHE: Murakoze.
Medical Production Division: Murakoze namwe.



















TANGA IGITEKEREZO