Ishami ry’Umuryango Mpuzamahanga ryita ku buzima (OMS) ritangaza ko Umwanda ari kimwe mu bihitana abantu batagira ingano ku isi.
OMS igaragaza ko ikibazo gikomereye isi aho abantu miliyoni zigera kuri 13 zipfa zizize ingaruka z’umwanda uterwa n’ibimoteri n’indi myanda iba iri ahatuwe n’abantu no mu nkengero zaho, icyo kibazo kiganje mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere.
Ku rubuga rwa interineti rwa OMS, hatangajwe ko ¼ cy’abapfa mu bakuze bapfa bitewe n’ umwanda uri mu nkengero z’aho umuntu atuye n’aho akorera ibikorwa bye, naho abana bo bapfa bazize ingaruka z’umwanda bari ku kigereranyo cya 1/3.
OMS itangaza ko umwanda wica abantu ugaragarira mu ndwara y’impiswi, iyangirika ry’imyanya y’ ubuhumekero, ihungabana ribaho umuntu atarishyize muri gahunda hamwe n’ indwara ya malariya.
Ishami ry’Umuryango Mpuzamahanga ryita ku buzima (OMS) ritangaza ko ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere ari byo byibasirwa n’impfu zituruka ku mwanda ku rusha ibihugu byateye imbere.
Icyegeranyo cyakozwe kigaragaza ko gufata nabi ibidukikije, ahatuwe hakagaragara umwanda , bitera indwara zisaga 80.
OMS ivuga ko miliyoni zisaga 13 z’abatuye isi bicwa n’ umwanda buri mwaka bashobora kurokoka, haramutse hitawe ku isuku aho batuye no mu nkengero zaho.



















TANGA IGITEKEREZO