Ishami ry’Umuryango Mpuzamahanga wita ku buzima OMS ritangaza ko abantu barwaye inzoka za trématodoses basaga miliyoni 56 ku isi.
OMS yashyize ahagaragara iyi mibare mucyumweru gishize.
OMS itangaza ko trématodoses ziterwa n’amafunguro atagiriwe isuku ihagije yiganje mo imboga ziribwa ari mbisi hamwe n’amafi.
OMS ivuga ko bihangayikishije cyane, kuko izi nzoka zangiza cyane ubuzima bw’abantu zikanagera mu bice bimwe by’ubuzima zikabyangiza.
Amakuru dukesha urubuga www.who.int/fr atangaza ko izi nzoka zigera mu bihaha by’umuntu zikabyangiza, kimwe no mu mwijima ziteramo idwara zikomeye zirimo kanseri.
Izi nzoka zikunze kugaragara mu migezi, mu nzuzi. Izo nzoka ntizataka abantu gusa kuko zangiza n’amatungo y’inyamabere kuburyo bukabije.
Kimwe n’ahandi ku Isi, Abaganiriye na IGIHE mu mujyi wa Kigali bavuze ko abanyarwanda nabo bagomba guhashya iki kibazo bakomera ku isuku cyane cyane iy’ibiribwa hamwe no kugura amafi yizewe afite ubuziranenge.



















TANGA IGITEKEREZO