Kuri uyu wa Kane tariki ya 7 Kamena mu cyumba cy’inama cya Minisiteri y’Ubuzima, iyi Minisiteri yatangije ubufatanye n’ibitaro byo mu Buhinde byitwa MIOT Hospital Internatinal of India.
Nk’uko byatangajwe na Dr. Ngirabega Jean de Dieu, ngo muri ubu bufatanye ibi bitaro byo mu Buhinde bizajya bitanga amahugurwa ku baganga b’Abanyarwanda, ndetse binatange ibikorwa by’ubuvuzi ku barwayi bo mu Rwanda. Muri ayo masezerano kandi ibi bitaro byemeye kuzajya bitanga amahugurwa ku baganga bo mu Rwanda ku bijyanye no kubaga.
Uwari uhagarariye iyo kipe y’abaganga Dr. Prithvi Mohandas yatangaje ko bimwe mu bikorwa bazakorana n’u Rwanda byatangiye, ndetse ko batangiye imirimo maze bagasuzuma abarwayi bagera kuri 222, harimo 169 bafite ikibazo cy’indwara zo kubagwa ndetse n’abana 53 bafite ibibazo by’umutima.
Abajijwe icyo bazakorera bamwe mu barwayi bazaba barasuzumwe bikagaragara ko ibitaro byo mu Rwanda bidafite ububasha bwo kubavura indwara bafite, Dr. Ngirabega yasubije ko muri ubu bufatanye abo u Rwanda ruzabona ko rudashoboye bazajya boherezwa mu Buhinde bajye kuvurirwayo.
Nk’uko ukuriye iyi kipe y’abaganga abitangaza kandi ngo umubare w’abaganga bazajya bahugurwa n’ibi bitaro byo mu Buhinde, ngo ntabwo urajya ahagaragara.
Igikorwa cyo gusuzuma abarwayi cyatangiye kuva ku itariki 4 Kamena bagikoreye mu bitaro bikuru bya Kaminuza bya Kigali CHUK bikaba bigaragara nk’intangiriro y’ubu bufatanye bemeranije n’ubwo amasezerano atarashyirwaho umukono ku mugaragaro.



















TANGA IGITEKEREZO