Minisitiri w’ubuzima Dr. Agnes binagwaho yasuye ishuri rikuru rya Gitwe rya ISPG n’ibitaro bya Gitwe, aho yasanze ababyeyi bashinze ibigo byombi barateje imbere abaturage, ndetse ngo bakaba bakumbuye Perezida Kagame nk’uko babitangaje.
Ubwo mu ruzinduko rwe Dr. Agnes Binagwaho yageraga I Gitwe kuri uyu wa kane taliki ya 31 Gicurasi aherekejwe n’abakozi ba Minisiteri ayoboye, batemberejwe ibitaro bya Gitwe asura za Serivisi zihakorerwa zitandukanye, nyuma yaje kwerekeza ku ishuri rikuru rya ISPG.
Umuyobozi w’ishyirahamwe ry’ababyeyi bashinze ISPG n’ibitaro Urayeneza Gérard mu ijambo rye ry’ikaze yasobanuriye Minisitiri Binagwaho ko ibi bikorwa ababyeyi bagezeho babikesha politiki nziza ya Leta y’u Rwanda yo guha ubuzima bwiza Abaturarwanda, yakomeje ashimira cyane kandi abikuye ku mutima Perezida Kagame Paul wafashije ababyeyi b’i Gitwe kugira ubuzima bwiza, Urayeneza Gerard mu ijambo rye yagize ati:”Turashima Perezida Kagame ku nkunga yaduhaye, Nyakubahwa Minisitiri w’ubuzima turashaka ko mwazamutubwirira ko tumukumuye ngo azaze arebe aho ibikorwa n’inama yatugiriye tubigeze, koko imvugo ye niyo ngiro”.
Urayeneza Gerard yakomeje ambwira Minisitiri ko bashaka gutangiza ishami ry’ubuganga (Medicine) muri ISPG, ariko kugeza na n’ubu bakaba bategereje uruhusa rwa burundu rwa za Minisiteri zifite uburezi n’ubuzima mu nshingano.
Ababyeyi b’ i Gitwe kandi bagaragaje imbogamizi bafite zibabuza kugera ku iterambere ryisumbuyeho, aho basabye Minisitiri Binagwaho kubabera umuvugizi ku bibazo bafite nk’amazi, umuhanda n’ibindi.
Minisitiri Binagwaho mu ijambo rye, yashimiye cyane ababyeyi b’ i Gitwe bayobowe na Urayeneza Gérard, avuga ko icyerekezo cya Leta cya 2020, kizagerwaho abaturage bafatanije na Leta, yasabye ishuri rya ISPG kugaragaza ibikorwa bifitiye abaturage akamaro, abemerera ko mu kwezi kwa munani uyu mwaka, azaha ISPG impuguke y’umuganga uturutse muri Kaminuza ya Harvard muri Amerika kuza gufatanya na ISPG mu kwigisha abanyeshuri.
Ku kibazo cyo kuba ISPG yafungura ishami ry’ubuganga Minisitiri yababwiye ko agiye kohereza ibisabwa byose ku buyobozi bw’Akarere ka Ruhango, harimo kubaka ibitaro bya Kaminuza n’ibindi bikoresho bisabwa bityo ISPG yamara kubitunganya no kubigeraho ishami ry’ubuganga rigatangizwa.
Minisitiri Binagwaho yasoje urugendo rwe muri ISPG ahita yerekeza i Kinazi mu karere ka Ruhango aho yasuye ibitaro bishya by’akarere kur’ubu byatangiye imirimo yabyo.
Foto:NTIHINYUZWA



















TANGA IGITEKEREZO