Kwakira abarwayi ubabwira neza ndetse unabasekera ni umuti wa mbere. Ibyo byavuzwe na Minisitiri w’ubuzima Dr Agnes Binagwaho ubwo yasuraga Ikigo Nderabuzima cya Gitega mu Mujyi wa Kigali kuri uyu wa Gatatu tariki 8 Kanama 2012.
Intego w’urwo ruzinduko ni ukugenzura ko ibyo basabwe gukora byagezweho, ndetse no kureba ku bibazo abaturage bavuga ko bakunze guhura nabyo byo mu bigo nderabuzima.
Mu ijambo rya Minisitiri Binagwaho yashimangiye ku kuntu abaganga n’abandi bakozi bo ku bitaro bakira abarwayi ababwira ko bwa mbere bagomba kujya bakirana umuntu inseko, maze nyuma bakamubaza neza icyo ashaka, kuko abarwayi ni nk’abakiriya bagomba kubaha serivisi nziza.
Binagwaho yavuze ko abarwayi mu gihe batahawe serivisi nziza, bagomba kurega mu buyobozi bahamagaye kuri 114 numero itishyurwa, ariko mbere yo kugira icyo bavuga bakabanza bakamenya impamvu batakiriwe neza, kuko bashobora gusanga bakira indembe mbere y’uko bakwakira abarwaye byoroheje.
Minisitiri w;Ubuzima kandi yashimiye Ikigo Nderabiuzima cya Gitega ko ibyo cyasabwe gukora ubwo bahaheruka, bagerageje kubikemura, birimo kongera ubwiherero, kwita ku isuku, n’ubwo basabwe kuyongera kurushaho.
Ku wa 25 Mutarama 2012, nibwo Minisitiri w’Ubuzima, Dr Agnes Binagwaho yasuye Ikigo Nderabuzima cya Gitega ahabwa ibisobanuro ku mpamvu zatumaga abakigana barinubiraga iteka serivise mbi zahatangirwaga, yahavuye abijeje kubongerera abaforomo mu gihe cya vuba, anabizeza ko Minisiteri ayoboye igiye gufatanya n’inzego zibishinzwe muri gahunga yo gukemura ibyo bibazo.



















TANGA IGITEKEREZO