Ubushakashatsi bushya bw’abashinzwe ubuzima ku rwego mpuzamahanga buvuga ko ku Isi hose abagore bagera kuri miliyoni 230 bafite abagabo, bakenera kwirinda inda zitateganyijwe bakoresheje uburyo bwa kijyambere, batazaba bakibona serivisi mu w’2015.
Kuba ngo abakenera izi serivisi bagenda barushaho kwiyongera, ni kimwe mu bitera impungenge ko zitazashobora gusaranganywa.
Nk’uko tubikesha urubuga voa.com, ubu bushakashatsi bwakorewe ku bihugu 194, kuva mu 1990 kugeza mu mwaka wa 2010, ku bagore bafite abagabo bari hagati y’imyaka 15 na 49 bakenera serivisi zibafasha kwirinda gusama hakoreshejwe uburyo bwa kijyambere.
Ubu bushakashatsi bwerekana ko abirinda gusama hakoreshejwe uburyo bwa kimeza nko kwifata bwagabanutse kuva kuri 15 kugeza kuri 12 % mu myaka 20 ishize naho gukoresha ibinini, inshinge n’ibindi byiyongereye kuva kuri 55 kugeza kuri 63 %.
Abakoze ubu bushakashatsi bavuga ko ukwiyongera kw’abakeneye izi serivisi ku Isi hose gutuma kugeza mu mwaka wa 2015, abagera kuri miliyoni 330, batazaba bagerwaho na zo.
Ann Biddlecom, ushinzwe ubuzima bw’imyororokere no kuringaniza imbyaro muri Loni, akaba ari na we wayoboye itsinda ry’abakoze ubu bushakashatsi, yavuze ko kuri ubu mu bihugu byinshi hari ikibazo cy’ibura ry’uburyo bwo kuringaniza imbyaro.
Usibye kubura izi serivise kandi, Biddlecom avuga ko habura n’ubujyanama bukwiye ku buryo bwakoreshwa mu gihe ubwari busanzwe bwaba budatanga umusaruro.
Nk’uko Biddlecom abivuga, kuva mu mwaka wa 2010, uburyo bwo kuringaniza imbyaro bwiyongereyeho 9% mu bihugu bya Amerika yo hagati n’Amajyaruguru ya Afurika. Icyakora kuri ubu mu bihugu bya Afurika y’Uburengerazuba munsi y’umugore 1 kuri 5 ni we ukoresha uburyo bwa kijyambere mu kuringaniza urubyaro.
Mu gihe ubu bushakashatsi bwakorewe ku bagore bafite abagabo gusa, Biddlecom avuga ko miliyoni 233 baziyongeraho abandi bashobora kuzikenera batarashaka.



















TANGA IGITEKEREZO