Umuryango mpuzamahanga wita ku buzima OMS uvuga ko abagera kuri miliyoni umunani buri mwaka bazajya bahitanywa n’itabi mu myaka iri imbere.
Amakuru dukesha urubuga who.int avuga ko ubu umubare w’abantu bapfa ku mwaka bazize itabi ungana na 600,000, OMS isaba inganda zikora itabi kubireka mu rwego rwo kugabanya umubare w’ingorane ziterwa no kurinywa.
OMS mu kurwanya itabi yibanze ku bintu 2, birimo gusobanura birushijeho ububi bw’itabi n’ingaruka zaryo, no gukorana n’itangazamakuru mu kumenyekanisha ububi bw’itabi.
Mu bushakashatsi butandukanye bwakozwe byagaragaye ko mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere 10% by’amafaranga yakwifashisha mu bikorwa bitandukanye agurwa itabi.
N’ubwo bimeze gutyo ibihugu bisaga 170 ni ukuvuga 90% by’abatuye Isi, byagiranye amasezerano na OMS ya CCLAT (Convention Cadre de l’OMS pour la Lutte Antitabac) mu kurirwanya.



















TANGA IGITEKEREZO