Umudugudu wa Rwezamenyo uherereye mu Kagari ka Ndago, mu Murenge wa Kiyumba wahembwe n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga ku bwo kwitabira gahunda yo kwishyura ubwisungane mu kwivuza 100% ku baturage barenga 700 biyishyuriye.
Uyu mudugudu washimiwe ubwitange wagize mu guhiga indi midugudu igize aka karere uretse guhembwa amafaranga ibihumbi 100, bagenewe n’Akarere ka Muhanga n’ibikoresho binyuranye birimo amabase, amasuka, n’amajerekani ku baturage bamwe na bamwe batoranyijwe.
Umuyobozi Wungirije ushinzwe imibereho myiza mu Karere ka Muhanga Mukagatana Fortunée wari uhagarariye akarere muri icyo gikorwa yashimiye abaturage b’i Rwezamenyo igikorwa cyiza bakoze cyo kwishyura ubwo bwisungane mu rwego rwo kuzirikana ko indwara idateguza bakabasha kwiteganyiriza bishyura amafaranga y’ubwisungane mu kwivuza.
Mukagatana yanasabye aba baturage kutazasubira inyuma ku byo biyemeje byo kubahiriza gahunda za Leta.
Ushinzwe ubwisungane mu kwivuza mu Murenge wa Kiyumba Mugwaneza Séraphine yavuze ko Rwezamenyo yaraje ku mwanya wa mbere, atari uko ariho hatuye abaturage bafite amikoro ko ahubwo byose biterwa n’imyumvire bafite mu kubahiriza gahunda za Leta kuko ari nabo zigirira akamaro mbere ya byose.
Nyamara ngo nubwo aba baturage bitabiriye iyi gahunda. hari bamwe mu bakunda kugorana ngo niyo mpamvu kubigisha ari uguhozaho.
Umuyobozi w’Umudugudu wa Rwezamenyo Minirarora Faustin yavuze ko kugera kuri iki kigero cyo kwishyura amafaranga y’ubwisungane mu kwivuza bituruka ku bufatanye, umwete n’ubushake bashyizemu kubahiriza gahunda za Leta, kubwe ngo bigomba gukorwa kandi byose bigahera ku mudugudu kuko ari wo tangiriro rya byose.
Umudugudu wa Rwezamenyo utuwe n’abaturage bagera ku 1076, abakene muri bo bishyurirwa na Leta bagera kuri 248 na ho 17 bafite ubundi bwishingizi.



















TANGA IGITEKEREZO