00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Munsi y’Ubutayu bwa Sahara muri 2030 kanseri izahitana abagera kuri miliyoni 9

Yanditswe na

Jotham Ntirenganya

Kuya 7 June 2012 saa 03:53
Yasuwe :

Ubushakashatsi bwakorewe mu gihugu cy’Ubwongereza bwasanze umubare w’abahitanywa na kanseri uziyongera ho 75% mu mwaka wa 2030, kandi umubare munini uzapfa uzaba ugizwe n’abaturage bo mu bihugu biri mu nzira y’amajyambere, byumwihariko munsi y’ubutayu bwa Sahara.
Inzobere mu bijyanye n’itabi zavuze ko ariryo ntandaro ya kanseri nk’uko ikigo gishinzwe kurwanya kanseri muri Amerika kibitangaza, kanceri ihitana nibura miliyoni 6 ku mwaka ku Isi yose.
Amakuru dukesha Ijwi rya Amerika (…)

Amakuru dukesha Ijwi rya Amerika avuga ko kugeza ubu ariko igitangaje ari uko noneho biteganyijweko muri 2030 miliyoni 8 arizo zizahitanwa na kanseri iturutse ku itabi.

Muri uriya mwaka kandi abaturge bo mu bihugu biri mu nzira y’amajyambere nibo bazibasirwa cyane cyane abatuye munsi y’Ubutayu bwa Sahara. Uhagarariye ibigo by’ubushakashatsi ku itabi witwa Grey yavuze ko ubusanzwe muri aka gace umubare w’abanywa itabi utari mwinshi cyane ari nayo mpamvu hakagombye kugira igikorwa.

Yongeraho ko Guverinoma zagombye gukora uko zishoboye kose ngo zirinde abantu kanseri ziturutse ku itabi ndetse n’impfu za hato na hato. Grey yongeraho ko indi ngamba igiye gufatwa ari ukongera imisoro ku itabi kugirango igiciro cy’amasigara kiyongere, bityo bamwe bacike intege zo kurinywa.

Grey yakomeje avuga ko gutanga inyigisho, kubuzanya kunywera itabi mu bantu, guhagarika amatangazo yamamaza itabi atangwa n’inganda nk’izi, bishobora gutuma abantu bamwe bareka itabi bityo bakirinda guhitanwa n’iyi kanseri. Mu rwego rwo kugabanya abanywa itabi kandi hazabaho no guca intege inganda zaryo zifite ingufu mu bucuruzi.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages