Mu karere ka Ngoma hari ubworozi bw’ihene za kijyambere zitamenyerewe mu Rwanda kuko zikamwa litiro 4 ku munsi zikaba zarahinduye imibereho y’abazorora.
ORINFOR ivuga ko ubuyobozi bw’umurenge wa Murama buvuga ko izi hene zimaze guhindura ubuzima bw’abaturage ku buryo bugaragara kuko ahanini zifashishwa mu buryo bunyuranye.
Izi hene zavuye mu gihugu cya Afrika yepfo zizanywe n’umushinga Global Fund zigenewe amashyirahamwe y’ababana n’ubwandu bw’agakoko ka SIDA none ubu n’abaturage basanzwe batangiye kuzorora.
Ni ihene ifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda ari hejuru y’ibihumbi 100.
Mukangarambe Alphonsine ufite abana 6 avuga ko kuva batangiye kunywa amata y’ihene indwara bari bafite zatangiye kugabanya ubukana.
Ubuyobozi bw’umurenge wa Murama mu karere ka Ngoma buvuga ko izi hene zimaze guhindura imibereho y’abaturage ku buryo bugaragara ariyo mpamvu hari abatangiye koroza abandi nk’uko byemezwa n’umunyamabanga nshingwabikorwa Bushayija Francis.
Umurenge wa Murama kimwe n’indi mirenge myinshi igize akarere ka Ngoma, abaturage batunzwe cyane n’umwuga w’ubuhinzi cyane cyane ubuhinzi bw’urutoki ariko bakaba ngo bashaka kubijyanisha n’ubworozi bw’amatungo magufi.
Izi hene ngo zikamwa kimwe n’inka kandi imibereho yazo itandukanye n’ihene zisanzwe mu Rwanda kuko zo zitororerwa ku gasozi ahubwo ziba mu biraro.



















TANGA IGITEKEREZO