Mu rwego rwo gukangurura Abavuzi gakondo kunoza imikorere yabo mu buvuzi bakora, abavuzi gakondo bakorera mu Karere ka Ngororero,basabwe kunoza umwuga wabo, no kwirinda indonke.
Uru Rugaga rw’Abavuzi gakondo « AGA Rwanda Network » rwazengurutse mu duce dutandukanye tugize igihugu rukorana inama n’abavuzi bagize iri huriro.
Bimwe mu byavugiwe mu nama yabereye ku biro by’Akarere ka Ngororero ku wa Kane tariki ya 23 Kanama 2012, harimo kwihanangiriza aba bavuzi kwirinda kwitiranya ubuvuzi bakora no gushakisha indonke. Ibi byagarutsweho mu rwego rwo kwihanangiriza bamwe mu bavuzi bagenda bashaka guhesha isura mbi uyu mwuga, aho usanga hari abagenda bavuga ko bavura zimwe mu ndwara zibujijwe kuvurwa n’umuganga gakondo kuko basanze badafite ubushobozi bwo kuzivura.
Muri izo ndwara harimo igituntu, SIDA, ibyorezo n’izindi ndwara z’ibikatu. Babwiwe ko bagomba kwirinda kugerageza kuvura izi ndwara kuko zigenewe kuvurwa na muganga wabyigiye kandi ubifitiye ubushobozi.
Abari muri iyi nama kandi babwiwe impinduka zabaye mu buyobozi bwabo, berekwa ibirango bishya byabo ndetse babwirwa ko hari n’umunsi mukuru w’ubuvuzi gakondo uzaba tariki ya 31 Kanama 2012 bakwiye kwitabira kwizihiza.
Karegeya Jean Pierre Umushinjacyaha mu Karere ka Ngororero, mu ijambo rye yagize ati « Ubuvuzi bwa gihanga kugira ngo bwemerwe ni uko haba hari abantu bafite ibyemezo bahabwa na minisiteri ifite ubuvuzi mu nshingano zayo, ntabwo narinzi ko muri Ngororero haba abantu bangana batya bavura mu buryo bwemewe n’amategeko, bafite n’ibyangombwa, kuri njye ndumva binshimishije kandi ndizerako tuzakomeza tugafatanya. »
Yakomeje abasaba kwita ku kazi kabo birinda gukora ibyateza ibyago ababagana, ahubwo baharanira ko ababagana bagira ubuzima bwiza. Ibi kandi abihurizaho n’ushinzwe ubuzima mu Karere ka Ngororero aho yasabye aba bavuzi kugerageza kugira imikoranire myiza n’ibigonderabuzima doreko ari n’itegeko riri mu mabwiriza yabo.
Inama nk’izi twababwirako zagiye zibera hirya no hino mu gihugu kandi zizanakomeza. Kuwa mbere hakaba hatahiwe i Musanze, kuwa kabiri ni i Burera, kuwa gatatu nii Gakenke naho kuwa gatanu hakazasorezwa i Gicumbi.



















TANGA IGITEKEREZO