00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyarugenge: Umuturage wese uri muri Mutuelle azajya yivuriza aho ashaka

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 30 August 2012 saa 08:34
Yasuwe :

Ibigo nderabuzima bya Leta biri mu Karere ka Nyarugenge, n’amashami y’ubwisungane mu kwivuza “Mutuelle de santé” umunani akorera mu Karere, basinyanye amasezerano azatuma umuturage wese ufite ubwisungane mu kwivuza azabasha kwivuriza aho ashaka muri ako karere.
Ayo masezerano yasinywe kuri uyu wa Gatatu tariki ya 29 Kanama ku kicyaro cy’Akarere ka Nyarugenge yari agamije koroshya uburyo abaturage bahabwa serivisi ku bigo nderabuzima, aho wasangaga amabwiriza ya Minisiteri y’Ubuzima (…)

Ibigo nderabuzima bya Leta biri mu Karere ka Nyarugenge, n’amashami y’ubwisungane mu kwivuza “Mutuelle de santé” umunani akorera mu Karere, basinyanye amasezerano azatuma umuturage wese ufite ubwisungane mu kwivuza azabasha kwivuriza aho ashaka muri ako karere.

Ayo masezerano yasinywe kuri uyu wa Gatatu tariki ya 29 Kanama ku kicyaro cy’Akarere ka Nyarugenge yari agamije koroshya uburyo abaturage bahabwa serivisi ku bigo nderabuzima, aho wasangaga amabwiriza ya Minisiteri y’Ubuzima agaragaza ko umuturage yivuriza aho ashaka nubwo atangira umusanzu we wubwisungane mu kwivuza aho atuye ariko ugasanga amavuriro amwe n’amwe atubahiriza iryo hame.

Ayo masezerano yakozwe ku bigo nderabuzima byose, kugira ngo abaturage bose b’Akarere ka Nyarugenge bashobore kwivuriza aho bashaka, hagaragaraga uburyo ibyo bigo nderabuzima bizajya byishyurwa, mugihe ubundi wasangaga cyari kimwe mubibazo abaturage bivurizaga aho batatanze amafaranga y’ubwisungane bahuraga nacyo.

Umukozi ushinzwe gukurikirana ibikorwa by’ubwisungane mu kwivuza mu Karere ka Nyarugenge yagaragaje ko aya masezerano akozwe azafasha impande zombi akanoza serivisi zihabwa Abanyamuryango ba Mutuelle de santé mu Karere ka Nyarugenge, bakivuriza aho bashatse mu Karere mugihe bahuye n’uburwayi, kandi ibigo nderabuzima nabyo bikazaba bifite uburyo bigomba kwishyurwa serivisi zahawe abaturage.

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Nyarugenge Ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage Kalisa Pierre wayoboye uwo muhango, yarasabye abayobozi b’ibigo nderabuzima gukomeza kunoza serivisi zihabwa abantu kwa muganga, no kunoza n’isuku.

Serugendo Jean de Dieu ushinzwe itangazamakuru mu Karere ka Nyarugenge


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages