Kuva mu ntango z’iki cyumweru dusoza, urubyiruko 120 rwaturutse mu Mirenge ya Gisenyi, Nyamyumba, na Rugerero mu Karere ka Rubavu rwitabiriye amahugurwa mu rwego rwo kwirinda indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina idakingikiye.
Nyuma yo guhabwa ubumenyi bw’ibanze k’ubuzima bw’imyororekere no kwigishwa kwirinda indwara ziterwa n’imibonano mpuzabitsina idakingikiye, urwo rubyiruko rwaboneyeho umwanya wo kwipimisha kubushake kugirango rumenye uko ruhagaze.
Umwe mu bahuguye urwo rubyiruko unashinzwe gahunda y’abana b’imfubyi batagira kivurira muri « Vision Jeunesse Nouvelle » Bucyukundi Immaculée aganira n’umunyamakuru wa IGIHE, yagize ati « Aya mahugurwa yabaye umwanya mwiza wo guha ubumenyi urubyiruko rutagize amahirwe yo kuganira bisesuye n’ababyeyi babo k’ubuzima bw’imyororekere, kugirango rwirinde gusama n’inzindi ndwara ».
Yakomeje gutangaza kandi ko nyuma yo kubona uko urwo rubyiruko ruhagaze abanduye bazagirwa inama, ariko bakorerwe n’ubuvugizi mu nzego za Leta zibishinzwe ndetse no mu iyindi miryango isanzwe ifasha ababana n’ubwandu butera agakoko gatera SIDA.
Igikorwa bwite cyo guhugura urubyiruko kugirango rugire ubumenyi bw’ibanze ku myororekere, cyatewe inkunga kubufatanye bw’Imiryango «Vision Jeunesse Nouvelle »na Family Health International(FHI) bikorera mu Karere ka Rubavu.



















TANGA IGITEKEREZO