00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rusizi: Bitarenze Ukuboza 2012 abaturage bose bazaba batanze umusanzu wa Mitiweli 2012-201

Yanditswe na

Jean Pierre Niyibizi

Kuya 12 October 2012 saa 08:38
Yasuwe :

Urwego rw’Akarere ka Rusizi rushinzwe ubukangurambaga bw’ubwisungane mu kwivuza (Mutuelle de Santé), rutangaza ko bitarenze Ukuboza 2012 nta muturage uzaba ataratanga umusanzu w’ubwisungane mu buvuzi.
Muhawenimana Juliette, ushinzwe ubukangurambaga mu bwisungane mu kwivuza, yatangaje ibi ku wa 11 Ukwakira 2012, ubwo yaganiraga n’abatuye Umurenge wa Nzahaha ku mitangire y’umusanzu.
Uburyo bushya bwo kuzamura ibipimo by’itangwa ry’umusanzu wa mituweli Akarere ka Rusizi gafite, ni gahunda (…)

Urwego rw’Akarere ka Rusizi rushinzwe ubukangurambaga bw’ubwisungane mu kwivuza (Mutuelle de Santé), rutangaza ko bitarenze Ukuboza 2012 nta muturage uzaba ataratanga umusanzu w’ubwisungane mu buvuzi.

Muhawenimana Juliette, ushinzwe ubukangurambaga mu bwisungane mu kwivuza, yatangaje ibi ku wa 11 Ukwakira 2012, ubwo yaganiraga n’abatuye Umurenge wa Nzahaha ku mitangire y’umusanzu.
Uburyo bushya bwo kuzamura ibipimo by’itangwa ry’umusanzu wa mituweli Akarere ka Rusizi gafite, ni gahunda yiswe “ Ubwisungane mu kwivuza Urugo ku rundi”.

Iyi ni gahunda ituma abayobozi baca mu ngo zose bahereye ku murongo, bagakangurira abari mu ngo gutanga uyu musanzu. Ababishinzwe bahamya ko iyi gahunda izatanga umusaruro, ku buryo bihaye igihe ntarengwa cy’impera za 2012 ngo buri muturage wa Rusizi abe yatanze umusanzu asabwa.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages