00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda n’u Bufaransa basinye amasezerano y’ ubufatanye mu by’ubuzima

Yanditswe na

Jotham Ntirenganya

Kuya 11 July 2012 saa 10:55
Yasuwe :

Aya masezerano ashimangira ubufatanye bwa za Kaminuza n’ibigo byigisha ibijyanye n’ubuzima mu Rwanda no mu Bufaransa, mu gufasha ibigo na za Kaminuza zigisha iby’ubuzima yasinwe, azibanda cyane mu kwigisha ibijyanye na; ‘radiotherapie’, ‘soins intensifs’, ‘réanimation na anesthésie’, no kubaga mu buryo bugezweho.
Ayo masezerano y’ubufatanye yakozwe na Minisitiri w’Ubuzima Dr. Agnes Binagwaho, hamwe na Chantal Bes umujyanama wa mbere w’imibanire, umuco, n’iterambere muri Ambasade y’u (…)

Aya masezerano ashimangira ubufatanye bwa za Kaminuza n’ibigo byigisha ibijyanye n’ubuzima mu Rwanda no mu Bufaransa, mu gufasha ibigo na za Kaminuza zigisha iby’ubuzima yasinwe, azibanda cyane mu kwigisha ibijyanye na; ‘radiotherapie’, ‘soins intensifs’, ‘réanimation na anesthésie’, no kubaga mu buryo bugezweho.

Ayo masezerano y’ubufatanye yakozwe na Minisitiri w’Ubuzima Dr. Agnes Binagwaho, hamwe na Chantal Bes umujyanama wa mbere w’imibanire, umuco, n’iterambere muri Ambasade y’u Bufaransa mu Rwanda.

Ayo masezerano kandi aje akurikira imyanzuro yafatiwe mu nama zitandukanye zagiye zihuza abo baminisitiri b’ubuzima baturuka mu bihugu byombi, kuva mu mwaka wa 2011 kugeza 2012.

Ayo masezerano avuga ko abaganga bo mu Bufaransa bagomba kujya baza mu Rwanda bagatanga ubumenyi ngiro n’inyigisho, guha abanyeshuri bo mu Rwanda bourse zibemerera kujya kwiga muri kiriya gihugu, ndetse no kugira uruhare mu gutunganya imyigire y’ubuvuzi mu Rwanda. Hashingiwe kuri ayo masezerano, Abanyarwanda bakaba bemererwa gusaba imyanya muri Kaminuza zo mu Bufaransa.

Binagwaho kandi yagize ati: “Ubu fatanye tugiranye n’u Bufaransa nabwo burunganira gahunda y’icyerekezo cya Minisiteri y’Ubuzima, no kuzanira Abanyarwanda imibereho myiza”.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages