00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umuryango w’abakora umwuga wo gutera ikinya watangiye ibikorwa byawo

Yanditswe na
Kuya 21 August 2012 saa 12:57
Yasuwe :

N’ubwo abakora umwuga wo gutera ikinya (Anesthetists) bakiri bake ku rwego rw’igihugu, bashinze ishyirahamwe ngo babashe kwiteza imbere no kuzamura agaciro k’umwuga wabo.
Mu nama yabahuje kuwa 18 Kanama 2012, mu kigo cya Croix-Rouge y’u Rwanda, Muvara Charles (Ushinzwe ubutabazi bw’ibanze muri Red Cross)uzobereye muri uyu mwuga wo gutera ikinya amazemo imyaka isaga 15 mu bitaro binyuranye, akaba na Perezida w’iri shyirahamwe ritari irya Leta, yatangaje ko abanyamwuga mu gutanga ikinya mu (…)

N’ubwo abakora umwuga wo gutera ikinya (Anesthetists) bakiri bake ku rwego rw’igihugu, bashinze ishyirahamwe ngo babashe kwiteza imbere no kuzamura agaciro k’umwuga wabo.

Mu nama yabahuje kuwa 18 Kanama 2012, mu kigo cya Croix-Rouge y’u
Rwanda, Muvara Charles (Ushinzwe ubutabazi bw’ibanze muri Red Cross)uzobereye muri uyu mwuga wo gutera ikinya amazemo imyaka isaga 15 mu bitaro binyuranye, akaba na Perezida w’iri shyirahamwe ritari irya Leta, yatangaje ko abanyamwuga mu gutanga ikinya mu Rwanda, bishyize hamwe hagamijwe ko bateza imbere umurimo wabo, bakarushaho guha serivise nziza ababagana, hakabaho no guharanira imibereho myiza y’abagize iri shyirahamwe ry’abatera ikinya bakaniyongerera ubushobozi (Capacity Building).

Abagize Ishyirahamwe ry'abatera ikinya m­u nama rusange

Nk’uko bitangazwa n’abanyamuryango b’iri shyirahamwe, abatera ikinya mu Rwanda baracyari bake, bitewe n’uko mbere ya Jenoside abakoraga uyu mwuga bose babaga barabyigiye hanze y’u Rwanda, naho nyuma ya 1998, abatangiye kubyigira mu Rwanda nabo ni mu ishuri rimwe gusa, Kigali Health Institute.

Uyu muryango hashize igihe gito ushinzwe ushinzwe, ariko umaze kugira abanyamuryango bakabakaba mirongo inani, mu gihe abawutangije bari cumi na batandatu. Abawugize benshi ni abarangije muri KHI, abandi bake ni ababyigiye hanze y’u Rwanda.

Muvara Charles, Perezida w'Ishyirahamwe ry'abatera ikinya

Umuyobozi w’iri shyirahamwe, Muvala Charles avuga ko ahari icyizere ko bazagera kuri byinshi, akabishingira ku kuba iri shyirahamwe
rishyigikiwe na Leta binyujijwe muri Minisiteri y’Ubuzima, kandi
bakaba bizeye imikoranire ya hafi n’ubufatanye n’andi mashyirahamwe
basangiye umwuga yo muri Afurika y’Iburasirazuba (EAC), mu rwego rwo kwiyongerera ubushobozi.

Abagize iri shyirahamwe ry’abatanga ikinya mu Rwanda, bishimira ko
n’ubwo ari bake, aho bakorera hose hari ibikoresho bihagije, kandi uko
Leta iharanira kongera ubwinshi bwabo, ni nako yongera ibikoresho.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages