Bill Gates, Umuherwe wa kabiri ku Isi yatangaje ko umuntu uzavumbura agakingirizo gashya yifuza, azahabwa amadorali y’Amerika agera ku bihumbi 100.
Nk’uko urubuga Atlantico.fr rubitangaza ngo Bill Gates, yavuze ko agakingirizo kamaze imyaka isaga 400 gakozwe, ariko ko nta mpinduka zako zatuma abantu bakishimira kakanorohera abagakoresha bombi, uretse impinduka nke zakozwe mu myaka 50 ishize. Mu gihe rero hari uwakora aka gakingirizo ngo azahabwa aya madorali ahwanye n’amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni 66.
Ku rubuga rwe, Gates yavuze ko udukingirizo dukoze muri kawucu turiho ariko ngo usanga abagabo benshi bashidikanya ko gashobora kuba kagabanya uburyohe mu gihe agasabwa gukorwa ngo katayigabanya.
Harasabwa kandi gukora gakingiriza gashya k’abagore kazaba gahendutse katagorana mu kugatwara ndetse no mu kugakoresha.
Usabwa kugakora kandi ngo agomba gushaka uburyo igifuniko cyako cyemeza abajyaga bagatinya kubera umuco bakakitabira.
Umushinga wo gukora aka gakingirizo uzandikwa usobanura uko kazagenzurwa n’uko kazakoreshwa kugira ngo harebwe ko kujuje ibisabwa. Aka gakingirizo kandi kagomba kuba gashyizwemo imbaraga ku buryo karinda SIDA no gusama bitifuzwa 100%.
Kuri ubu agakingirizo gakoreshwa n’abantu barenga miliyoni 75 ku Isi bagamije kwirinda SIDA n’inda zitifuzwa.



















TANGA IGITEKEREZO