00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

"Amateka nyakuri y’Abanyarwanda, ameza cyangwa amabi , nashyirwe ahagaragara"

Yanditswe na

Nsanzabera Jean De Dieu

Kuya 29 June 2012 saa 08:30
Yasuwe :

Ibi ni ibyavugiwe mu nama Nyunguranabitekerezo y’iminsi ibiri yabereye kuri Minisiteri y’umuco na Siporo, ivuga ku myandikire y’amateka y’u Rwanda n’imyigishirize yayo mu mashuri ari abanza ndetse n’ayisumbuye.
Muri iyo nama yasojwe ku itariki 27 Kamena, abari bayiteraniyemo bose bahurije ku mpamvu nyinshi zibabangamira imyigishirize y’amateka mu mashuri yo mu Rwanda. Izagaragaye cyane ni uko hataboneka imfashanyigisho z’amateka nyakuri mu Rwanda, n’iziba zihari zikaba zitanditse mu (…)

Ibi ni ibyavugiwe mu nama Nyunguranabitekerezo y’iminsi ibiri yabereye kuri Minisiteri y’umuco na Siporo, ivuga ku myandikire y’amateka y’u Rwanda n’imyigishirize yayo mu mashuri ari abanza ndetse n’ayisumbuye.

Muri iyo nama yasojwe ku itariki 27 Kamena, abari bayiteraniyemo bose bahurije ku mpamvu nyinshi zibabangamira imyigishirize y’amateka mu mashuri yo mu Rwanda. Izagaragaye cyane ni uko hataboneka imfashanyigisho z’amateka nyakuri mu Rwanda, n’iziba zihari zikaba zitanditse mu buryo buhamye, ku buryo abazanditse bagiye babogamira ku kintu iki n’iki bitewe n’inyungu bashakaga kugeraho.

Ibyo bikagendana n’ikibazo cy’ingutu cyo kutagaragaza ukuri nyako ku mateka y’u Rwanda. Icyagarutsweho cyane ni amateka adasobanutse y’uko u Rwanda rwagiye ruturwa, inkomoko y’amoko y’abanyarwanda, imibereho n’imibanire y’abanyarwanda mbere y’umwaduko

Iyo nama yateguwe n’Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco (RALC ), yari iteraniyemo Intiti zatowe na Sena kuba mu Nteko Nyarwanda y’Ururimi n’umuco, Impuguke z’ubushakashatsi mu by’Amateka ndetse n’Abarimu bayo mu muri za Kaminuza.
Yari iteraniyemo kandi abarebwa n’imyigishirize y’amateka barimo Minisiteri y’Uburezi, Itorero ry’ Igihugu, Minisiteri y’Ingabo n’abandi.
Mu gusoza iyi nama , abayiteraniyemo banzuye bashyizeho ingingo nkuru zikwiye kwitabwaho mu kwandika integanyanyigisho z’amateka y’u Rwanda n’ibikwiye kwitabwaho kugira ngo yigishwe, n’abarebwa n’izo nshingano bose.

Icyo benshi bahurijeho , nuko hajya habaho inama nk’izo buri gihe,
kuko niba habayeho inama ku mateka , hakenewe n’iy’ururimi, umuco n’ibindi bigize umuryango nyarwanda . Igikuru kuri ibyo , akaba ari uko abakuru bazajya babwira abana amateka nyakuri y’u Rwanda , yaba ameza cyangwa amabi, kuko utayabwiye bazayishakira.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inteko y’Ururimi n’Umuco,Vuningoma James aganira na IGIHE.COM, yatangaje ko inzira ikiri ndende mu bijyanye n’inshingano Itegeko rishyiraho inteko y’ururimi n’umuco ryayihaye, ariko mu bigaragara ikaba yaraziye igihe kuko abanyarwanda barayishakaga. Nubwo batarashinga imizi, ariko barimo gutegura imirongo migari ngenderwaho kugirango barusheho guhamya imigambi yo gusengasira ururimi n’umuco by’Abanyarwanda dore ko byuzuwemo n’ibyonnyi byinshi.

Nk’uko amateka abigaragaza, Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco, yashyizweho bwa mbere n’iteka rya Perezida wa Repubulika Nimero 231/03 ryo ku wa 05 Ukuboza 1971 yitwa “Akademi Nyarwanda Y’umuco w’igihugu”, ariko ntiyigeze ikora rimwe, kugeza ubwo iryo tegeko ryagiye rihindagurika, kugeza mu w’1994,ubwo habagaho Jenoside yakorewe Abatutsi.Nyuma ya Jenoside, nabwo habayeho inama nyinshi zitandukanye zihamyako iyo Nteko ikwiye kubaho. Nuko hashyirwaho Iteka nimero 01/2010 ryo ku wa 29/Mutarama 2012, rishyiraho inshingano, imiterere n’imikorere y’Iyo Nteko icyo gihe yitwa “Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco “Ikaba igizwe n’Impuguke 15 bita “Intiti”iyobowe n’Umuyobozi wayo witwa “Intebe y’Inteko “ hamwe n’Ubunyamabanga Nshingwabikorwa.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages