Iyo abari bahagarariye Umuryango w’Abibumbye i Kigali na New York baza gushyira mu gaciro bakumva ibyo babwiwe n’umugabo w’Umunyarwanda Jean Pierre Turatsinze, Abatutsi bari gutabarwa ntibakorerwe Jenoside mu 1994.
Ku itariki ya 10 Mutarama 1994, nibwo JP Turatsinze yabonanye n’aba ofisiye bo muri MINUAR abagezaho amakuru y’impamo ajyanye n’umugambi wo gutsemba Abatutsi. Ubu imyaka 20 irashize.
Aba ofisiye bakiriye kandi baganira na Turatsinze ababwira iyo migambi mibisha ni uwari Captain Frank CLAEYS w’Umubiligi, na Captain Amadou DEME wo muri Senegal. Ndetse banabonanye na Col Luc Marchal.
Uwo munsi yababwiye byose. Yababwiye ko ari Interahamwe kandi igera ahakomeye. Ababwira uko batojwe n’ibyo batojwe. Avuga ko icyatumye ahitamo kubivuga ari uko bari bahawe amabwiriza atandukanye n’ibyo yari azi.
Turatsinze yavuze uburyo ingo zose z’Abatutsi n’abazirimo bagomba kumenyekana, anavuga n’umubare w’Abatutsi bagomba kwicwa mu isaha imwe (1000).
Yabasobanuriye ko intwaro bari bafite nk’Interahamwe bazihabwaga n’ingabo kandi ko hari izari zarakwirakwijwe ariko hakiri n’izindi zikiri mu bubiko.
Yabasabye ko bemeye kumuha ubuhungiro we n’umuryango we, yabereka aho intwaro zihishe hashoboka ndetse akanababwira abari barazihawe. Hari n’aho yabarangiye kandi koko bazisangayo.
Icyatumye atanga ayo makuru nacyo yarakivuze. Yasobanuye ko batangira kwitoza bababwiraga ko gahunda ari ukuzahangana n’abasirikare b’Inkotanyi, ngo ariko byaje guhinduka biba kwica Umututsi wese aho ava akagera mu Rwanda.
Turatsinze yanabahaye amakuru atari ajyanye no gutsemba Abatutsi. Yabwiye izo ntasi za MINUAR zakoreraga mu biro bya Dallaire (CLAEYS na DEME) ko imyigaragambyo yo kuwa 8 Mutarama yari igamije gushotora MINUAR kugira ngo bakozanyeho.
Ibi bikibutsa ko na Maj. Gen Ndidiliyimana Augustin yari yaraye abwiye MINUAR ko batari kubasha guhosha imvururu zaterwaga n’Interahamwe kuko ngo abaturage bari bafite gerenade nyinshi.
Uzagira akamaro ku bantu no ku nyokomuntu ntagombera kuba igihangange cyangwa kuvukira heza. Kugira akamaro bituruka ku mutimanama w’umuntu.
Raporo Turatsinze yatanze niyo yatumye ku itariki ya 11 Mutarama 1994, Dallaire yohereza Fax New-York ababwira ibyo yamenye kandi abasaba uruhushya rwo kugira icyo yakora.
Ku bantu batamuzi, Jean Pierre Turatsinze, yavukiye ku Kabatwa mu Biryogo hano mu mujyi wa Kigali. Ubu ni mu karere ka Nyarugenge. Akazi kazwi yakoze ni ubushoferi. No kumenya amakuru bisa nk’aho bifitanye isano n’ibyo yakoze kuko yatwaye abagabo babiri bategetse ibiro bishinzwe iperereza. Abo ni Nduwayezu Augustin na Donat Hakizimana.
Uretse abo bakuru mu iperereza, nyuma yabaye umushoferi wa Ngirumpatse Mathieu. Yatwaye Ngirumpatse amaze no kuba Perezida wa MRND, akaba n’umugaba mukuru w’ikirenga w’Interahamwe.
Nakomeje gushakisha umuntu wagejeje Turatsinze kuri MINUAR, kugeza ubu abantu nizera amakuru yabo bagusha kuri Twagiramungu Faustin waje kuba Minisitiri w’Intebe nyuma ya Jenoside mu mwaka w’1994. Ngo niwe wagiye kubwira Gen. Romeo Dallaire ko afite umuntu ufite amakuru akomeye yerekana ko hategurwa ubwicanyi ndengakamere.
Kuba Twagiramungu yaba yarabigizemo uruhare, tuzabigarukaho ikindi gihe kuko ari indi nkuru yihariye.
Ubushake n’ubwitange bwa Turatsinze bwo kwanga kuba rukarabankaba, no kubwira abo yumvaga bagira icyo bakora, ni ibyo kwibuka no guha agaciro bikwiriye. Ibyo mu isi igira abatita ku buzima bw’abo babona ko nta gaciro byatumye nta gikorwa kugeza Abatutsi bishwe.
Kubera ubwumvikane buke hagati ya Dallaire na Booh-Booh, no kubera imyumvire idahwitse y’abategetsi bo ku cyicaro gikuru cy’Umuryango w’Abibumbye nta cyemezo bafashe vuba cyo kurinda umutekano we n’uw’umuryango we.
Turatsinze abonye bishobora kuzamukoraho, muri Gashantare 1994 bivugwa ko yahungiye muri Tanzania, amarengero nkaba ntayazi.
Kuri iyi tariki, hashize imyaka 20 Umunyarwanda wari mu nda y’ingoma yakoreye Jenoside Abatutsi yitandukanyije nayo ahitamo kuvugisha ukuri. Yabaye Umunyarwanda. kuko kwihererana ibanga azi ko rizakora ishyano byamubuzaga amahoro.
Turatsinze yari afite amahitamo, kuba nk’abandi agakora igihugu cye mu nda no kutagira icyo avuga ariko ntanice. Kuba yaragize ubushake bwo kugira abo amenera ibanga bakamutenguha bikwiye kwibukwa mu buryo bw’umwihariko.
Turatsinze agomba kuba ari mu byatumye Romeo Dallaire ahahamuka kuko amatwi ya Loni yabaye nka ya yandi abamo urupfu ntiyumve. Ariko si amatwi yagiyemo urupfu, Loni yishe amatwi hapfa Abanyarwanda.
Itariki ya 10 Mutarama, si umunsi usanzwe mu mateka y’u Rwanda. Uyu munsi uzajya wibutsa abahakana ko Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe.
Kugira ngo umenye Imvo n’imvano ya Jenoside yabereye mu Rwanda, kurikira Umuhamya w’Amateka (Témoin de l’histoire) kuri blog: http://umuvugizi.wordpress.com/



















TANGA IGITEKEREZO