00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abashakashatsi bavumbuye aho umujyi wa Sodoma wari wubatswe

Yanditswe na

Mihigo Jean Baptiste

Kuya 14 October 2015 saa 01:12
Yasuwe :

Abashakashatsi mu bijyanye n’ibisigaratongo batangaje ko bavumbuye mu gihugu cya Jordanie aho umujyi wa Sodoma, uvugwa muri Bibiliya ko wasenywe n’Imana, wari wubatswe.

Ikinyamakuru Daily Mail, cyanditse ko mu gace kitwa Tall el-Hamaam gaherereye muri Jordanie, abashakashatsi bahasanze bimwe mu bintu bisa n’ibyabaga muri Sodoma mbere y’uko isenywa.

Aha hantu bavumbuye ibyo bimenyetso birimo n’amatongo habayeho hagati y’imyaka 3500 na 1540 mbere y’ivuka rya Yezu Kirisitu.

Aba bashakashatsi bakomeza bavuga ko aha hantu hameze neza nk’ukuntu Bibiliya ivuga umujyi wa Sodoma mu isezerano rya kera, byaba mu ngano ndetse no mu miterere.

Ibindi bimenyetso bigaragaza ko aho bavumbuye ari Sodoma, ni uko Bibiliya ivuga ko uyu mujyi ari wo wari munini mu karere wari uherereyemo ndetse ukaba wari wubatswe mu burasirazuba bw’umugezi wa Yorudani.

Collin, umwe mu bagize itsinda ry’abashakashatsi yatangaje ko Tall el-Hammam isa neza na Sodoma ugendeye ku kuntu bibiliya iyivuga.

Bibiliya ivuga ko Sodoma yasenywe n’Imana nyuma y’uko abari bayituye bari barahindutse imbata z’ibyaha. Imijyi ya Sodoma na Gomora ivugwa mu gitabo cy’Itangiriro mu isezerano rya kera.

Sodoma yari umujyi ukomeye, ukikijwe n’ibikuta binini kandi ufite n’iminara miremire. Bibiliya igaragaza ko Imana yayisenyesheje umuriro.

Amwe mu mafoto y’ahahoze umujyi wa Sodoma wavumbuwe


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages