00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibyo wamenya ku mudugudu ndangamuco wubatse mu nkengero z’ishyamba ry’Ibirunga

Yanditswe na IGIHE
Kuya 4 January 2017 saa 08:24
Yasuwe :

Umudugudu ndangamuco uzwi nka ‘Iby’iwacu Cultural Village’ wubatse mu nkengero z’Ishyamba ry’Ibirunga mu Murenge wa Kinigi mu Karere ka Musanze ugizwe n’inyubako gakondo zigaragaza umuco Nyarwanda, zibumbatiye ibisigisigi bitandukanye by’amateka byashyiriweho kugaragariza ba mukerarugendo ishusho y’u Rwanda rwo hambere.

Izi nyubako zubatswe ahanini mu byatsi n’imigano. Zigizwe n’ibyiciro bitandukanye hashingiwe kubyo zibumbatiye byibutsa amateka y’igihugu.

Zimwe zirimo ibikoresho gakondo byifashishwaga mu bucuzi, hakaba uruhimbi, urusyo n’ingasire, mu gihe izindi nyubako zagenewe kugaragaza uko bateguraga inzoga hambere, n’imiti gakondo yakoreshwaga mu buvuzi. Uyu mudugudu urimo inzu y’ibwami, amacumbi gakondo ndetse abahakora bagafata n’umwanya wo gutarama nk’uko byagendaga mu muco Nyarwanda.

Ucyinjira uhasanga umusaza wivuga yakira abashyitsi. Muri uyu mudugudu uhasanga abasaza bahorana amacumu n’ingabo bigaragaza uko ubwirinzi bwakorwaga hambere.

Inyubako ziwugize zirimo ibihangano by’ubugeni n’ubukorikori bijyanye n’umuco Nyarwanda bigurwa n’abaje kuhasura. Ukomeje mu nyubako uhasanga kandi ibikorwa bigaragaza uko hambere bakoraga urwagwa n’ibikoresho gakondo nk’umuvure ndetse n’ibikoresho bifashishaga mu gukora no kunywa urwagwa harimo ibicuma, imiheha n’ibindi.

Wigiye hirya gato uhasanga umukambwe ushinzwe ubuvuzi gakondo, ufite imiti itandukanye nk’iyo hambere bakoreshaga mu kuvura indwara zitandukanye.

Iruhande rwe hari ubusitani buhinzemo ubwoko butandukanye bw’imiti yifashisha mu kuvura byose bigenda byerekwa abaje kuhasura bibutswa ishusho y’uko ubuvuzi bwari bumeze mu Rwanda rwo hambere.

Hari kandi n’ingoro y’umwami yubatse ku muheto w’uyu mudugudu aho abakerarugendo binjizwa bakerekwa uko inzu y’umwami yari imeze n’ibice biyigize. Ucyinjira mu muryango uhasanga umugabo ucuranga buri munsi nk’uko kera byagendaga mu gutaramira umwami.

Uretse ibi haba n’igitaramo kigaragaramo abaririmbyi mu mbyino gakondo ndetse bakora n’imihango yo hambere yakorwaga bataramiye umwami kimwe n’indi mihango yakorwaga mu muco Nyarwanda harimo ubukwe aho umukobwa yatwarwaga mu ngobyi.

Umudugudu ‘Iby’iwacu Cultural Village’ wubatswe mu mwaka wa 2006 hagamijwe gufasha abahoze ari ba rushimushi kwiteza imbere binyuze mu kugaragaza umuco gakondo w’u Rwanda.

Havugimana Jean Bosco, umukozi ukuriye abayobora ba mukerarugendo kuri uyu mudugudu avuga ko abahoze bashimuta inyamaswa zo mu ishyamba ndetse n’imiryango yabo bahawe akazi kabafasha kwiteza imbere mu mibereho ya buri munsi, aho umuririmbyi ahembwa ibihumbi Frw 40,000 naho abakora indi mirimo nk’abakaraza n’abivuga bagahembwa Frw 30,000 ku kwezi.

Uyu mudugudu watangijwe na Sabuhoro Edwin wari usanzwe akora mu by’ubukerarugendo.

Abahakora bishimira ubuzima babayemo

Mukandayisenga Drocelle ni umwe mu bahakora ukomoka mu Kagari ka Nyabigoma mu Murenge wa Kinigi. Nk’umwana w’umwe mu bahoze ari ba rushimusi avuga ko uyu Mudugudu wahinduye ubuzima bwabo kuko barihira abana umusanzu ndetse bakishyura na mituweli nta nkomyi.

Ntibanyendera Martin nawe ni umusaza uturuka mu Mudugudu wa Rukingo, mu Kagari ka Murago, mu Murenge wa Gataraga ho mu Karere ka Musanze. Avuga ko mu mafaranga ahakura yarihiye umunyeshuri mu mashuri yisumbuye kandi bikaba bitunze n’umuryango we.

Hategekimana Eric ni umusore wahoze ari umushumba kuva uyu mudugudu watangizwa yemeza ko yabonyemo akazi ko kwivuga ubu akaba yarubatse inzu ifite agaciro k’ibihumbi Frw 900,000.

Hari n'ikigega kigaragaza umuco wo kuzigama imyaka hambere
Arakoresha urusyo n'ingasire yifashishwaga mu gusya amasaka
Ba mukerugendo baba bigishwa uburyo bwo gukoresha urusyo
Umudugudu ndangamuco uzwi nka ‘Iby’iwacu Cultural Village’ ufite ibohero ribarizwamo abari nk'uko byari bimeze mu Rwanda rwo hambere
Muri uyu Mudugudu intore ziba zivuna sambwe zisusurutsa ba mukerarugendo
Umwe mu ntore zigize itorero
Bagaragaza umuco wo hambere uko umugeni yajyaga gushyingirwa ahetswe mu ngobyi
Ahari bikorwa bigaragaza uko inzoga bayitunganyaga mu Rwanda rwo hambere
Ntawuhamwarumwe Daniel, umwe mu bavuzi gakondo babarizwa muri uyu mudugudu
Asoroma imiti akoresha avura abantu
Ibikoresho byifashishwaga mu kunywa urwagwa
Umuyobozi ukuriye abatembereza ba mukerarugendo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages