Amateka y’inkweto uko ibihe byagiye bisimburana mu binyejana bitandukanye, agaragaza ko mu 7000 mbere y’ivuka rya Yezu, hambarwaga inkweto bita ’Sandales’ zidafunze zabaga zikozwe mu bikoresho bitandukanye cyane mu ruhu.
I Roma ho mu gihe cya kera wasangaga Sandales zitandukanya abantu baho n’ababaga batwawe bunyago mu bucakara, kuko bo batari bemerewe kwambara inkweto.
Nyuma ariko byaje guhinduka, aho kwerekana uko bantu barutana mu bukungu inkweto zihuzwa n’bijyanye n’imideli zigaherekezwa n’imyambaro myiza yiyubashye.
Mu kinyejana cya 13 inkweto zahinduye isura hagerwaho izifite izuru risongoye, aho uwambaye iz’ubwo bwoko yabaga ari mu cyiciro cy’abakungu, Umwami we akaba yarambaraga urusongoye cyane kurusha abandi.
Mu kinyejana cya 20 nibwo hatangiye gukorwa inkweto z’ubwoko bwinshi butandukanye ku isura n’ibindi.
Mu 1908 mu mateka y’inkweto nibwo hamenyekanye cyane ubwoko mu Rwanda bitaga Pantufure buzwi ku izina rya ’Converse’. Mu myaka ya 1940 hakozwe bwa mbere inkweto bita ’godillots’ zifite munsi hameze nk’ipine y’imodoka zikunzwe gukoreshwa mu kazi gakomeye cyangwa mu gisirikare.
Mu 1950 hatangiye kugaragara inkweto zifite talo (talons) ndende, mu gihe mu 1960 hakozwe izamenyekanye cyane ku izina rya ’Dr Martens’.
Mu iduka Chaussures Luxus rikomeye mu Bubiligi, tweretswe ubwoko bushya bw’inkweto bwasohotse uyu mwaka (nouvelle collection 2016-2017).
Amafoto
Inkweto z’abagabo
Inkweto z’abagore



















TANGA IGITEKEREZO