00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amateka yihariye y’intwari Uwilingiyimana Agathe, Minisitiri w’Intebe w’umugore igihugu cyagize

Yanditswe na IGIHE
Kuya 25 January 2017 saa 03:57
Yasuwe :

Mu gihe u Rwanda rwitegura kwizihiza ku nshuro ya 23, umunsi w’intwari zitangiye igihugu zigahara ubuzima bwazo zishaka gukuraho akarengane kakorerwaga imbaga nyamwinshi, Uwilingiyimana Agathe ni umwe mu baharaniye ko Umunyarwanda by’umwihariko umugore ahabwa agaciro muri sosiyete binyuze mu kurwanya akarengane karimo n’iringaniza mu mashuri.

Uwilingiyimana Agathe afite amateka yihariye yiganjemo ay’urugamba rwo guhagarara ku bitekerezo bigamije guhesha agaciro abari barirengagijwe bakimwa n’ijambo mu muryango Nyarwanda.

Nubwo yari afite inshingano zikomeye nko kuba Minisitiri w’Uburezi ndetse n’uw’Intebe, ntiyahwemye kugaragaza ko hari ibitekerezo adahamya nabyo byabaga bishaka kwimakazwa na Leta yariho icyo gihe, kandi uyu murava yarawuhoranye kugeza atabarutse ku ya 7 Mata 1994.

Uwilingiyimana Agathe ni Intwari y’Igihugu mu rwego rw’Imena, rurimo abantu baranzwe n’ibikorwa by’intangarugero birimo kwitanga.

Ni we mugore rukumbi kuva igihugu cyabona ubwigenge wabaye Minisitiri w’Intebe. Yagiye kuri uyu mwanya kuya 16 Nyakanga 1993 asimbuye Dismas Nsengiyaremye.

Amwe mu mateka yaranze ubuzima bwa Agathe Uwilingiyimana

Uwilingiyimana Agathe ni mwene Ntibashirakandi Yuvenali na Nyirantibangwa Saverina. Yavukiye i Gikore mu Karere ka Kibingo mu Ntara ya Butare ku wa 23 Kamena 1953. Ashakana na Barahira Ignace mu wa 1976, babyarana abana batatu.

Icyiciro cya mbere cy’amashuri abanza yacyigiye i Gikore kuva mu wa 1960 kugeza mu wa 1963, icya kabiri acyigira i Kansi kuva mu wa 1963 kugeza mu wa 1966. Ayisumbuye yayize muri Lycée Notre Dame de Cîteauxi i Kigali kuva mu wa 1966 kugera mu wa 1973, ahakura impamyabumenyi y’ubwarimu, D7.

Amashuri makuru yayize mu Ishuri Rikuru Nderabarezi (I.P.N) ry’ i Butare kuva mu wa 1973 kugera mu wa 1976, aho yakuye impamyabumenyi yo kwigisha Imibare n’Ubutabire mu cyiciro cya mbere cy’amashuri yisumbuye.

Mu wa 1984-1986 yakomeje muri Kaminuza y’u Rwanda, ahakura impamyabumenyi ihanitse mu Butabire (Chimie). Mu mashuri yigaga neza, akaba umuhanga cyane, agahorana amanota yo mu rwego rwo hejuru, akarangwa n’umutima ukeye.

Kuva mu wa 1976 kugeza 1984, yabaye umwarimu mu ishuri mbonezamubano ryo ku Karubanda i Butare, yigisha imibare n’ubumenyi. Kuva mu wa 1986 kugeza muri Werurwe 1989 aba umwarimu w’ubutabire mu Rwunge rw’amashuri rw’ i Butare, ari n’umushakashatsi mu kigo cy’ubushakashatsi ku miti ya gakondo (CUPHAMETRA: Centre Universitaire de Recherche sur la Pharmacopée et la Médecine Traditionelle.)

Kuva muri Werurwe 1989 kugeza muri Mata 1992, yabaye Umuyobozi w’Inganda nto n’iziciriritse muri Minisiteri y’Inganda n’Ubukorikori.

Kuva ku wa 16 Mata 1992 kugeza ku wa 16 Nyakanga 1993 aba Minisitiri w’Amashuri Abanza n’Ayisumbuye. Yabaye Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda wa mbere w’umugore kuva kuwa 17 Nyakaganga 1993 kugeza kuwa 7 Mata 1994 mu gihe cya Jenoside, ubwo yicwaga n’abari ingabo zari ku butegetsi bwa Habyarimana.

Ubuzima bwa Agathe bwiganjemo ibikorwa by’ubutwari

Uwilingiyimana Agathe yagize umutima wa kigabo ubwo yari Minisitiri w’Amashuri Abanza n’Ayisumbuye, yahangaye gukuraho akarengane mu mashuri igihe abashinze icyo bise “Iringaniza”, aho amashuri yabaga afitwe abo yagenewe hatitawe ku bushobozi bwabo.

Icyo gihe yaharaniraga kurenganura abakandamijwe n’ingoma yariho ahubwo ashaka ko hakurikizwa ubushobozi bwa buri munyeshuri.

Uwilingiyimana yakunze igihugu kugeza ubwo ahangaye kujya ku isonga rya politiki ari umutegarugori, igikorwa cyafashwe nk’ikidasanzwe mu gihugu, ahangana n’ingoma y’igitugu ku mugaragaro.

Yaranzwe n’umwete ku buryo budashidikanywa, ari ku murimo we wa Minisitiri w’Intebe w’Umunyarwandakazi wa mbere mu Rwanda, aba uwa kabiri muri Afurika, mu gihe cy’amahina cyo guhangana n’ingoma yari ku butegetsi aho yahanganye na yo atazuyaza, ntiyahungabanywa n’ibitotezo kandi ntiyagamburuzwa na byo akomeza kuza ku isonga ry’ubutwari.

Uwilingiyimana Agathe ku isonga mu baharaniye iterambere ry’Abanyarwandakazi mu burezi

Uwilingiyimana Agathe yabaye intangarugero mu Banyarwandakazi no mu Banyarwanda bose aho yagaragaje umurava mu burezi, akunda kandi akundwa n’abo arera mu gihe yigishaga.

Ari mu bashinze ishyirahamwe “SERUKA” (Ishyirahamwe ry’Abari n’Abategarugori riharanira Amajyambere), agira uruhare rukomeye mu gushinga umuryango FAWE (Forum for African Women Education), ugamije guteza imbere uburere bw’Abanyafurikakazi, aharanira ko abari n’abategarugori bashyirwa mu nzego z’ubuyobozi.

Yatanze urugero rwo kurwanya amacakubiri mu burezi no mu buyobozi.

Uwilingiyimana Agathe yabaye umunyakuri aho yakoze hose. Mu burezi yashimiwe ko yaharaniye ko hashyirwaho politiki iha uburenganzira bwo kwiga kuri buri wese no kuba yarahuje imvugo ye n’ingiro.

Ibirori byo kwihiziza umunsi w’intwari bizaba kuya 1 Gashyantare ku rwego rw’imidugudu, naho aho abayobozi bakuru b’igihugu n’imiryango y’Intwari bazakora igikorwa cyo gushyira indabyo ku Gicumbi cy’Intwari.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages