Guhera mu ngingo za 285 kugeza kuri 287, iki gitabo kivuga neza ko abihayimana batemerewe na rimwe kwivanga muri politiki, ubutegetsi, amashyaka n’ibindi Kiliziya yita iby’Isi ‘bishira’.
Nyamara ishami ry’iyo Kiliziya mu Rwanda, amateka agaragaza ko mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ryagize uruhare mu gushwanyaguza ubumwe bw’abanyarwanda ryihishe inyuma ya politiki mbi, yasize igihugu kiri hafi kunogoka.
Ibimenyetso by’ayo mateka mabi byaranditswe guhera mu 1900 abapadiri bera bakandagiza ibirenge mu Rwanda, ariko byafashe intera mu myaka mike yabanjirije ubwigenge bw’u Rwanda mu 1962, ubwo bakoraga igishoboka cyose ngo ubwami buveho, ubutegetsi busigare mu maboko y’Abahutu abazungu bitaga ko ari bo ‘Banyarwanda buzuye’.
Ingero ziri hafi. Hashize imyaka 62 Abapadiri bo muri Diyosezi ya Ruhengeri bandikiye ibaruwa Umuryango w’Abibumbye mu izina ra Parmehutu, bahamya ko ari intumwa zizewe za Parmehutu basaba Loni gufata ibyemezo byihuse byo gukuraho ubutegetsi bwa cyami no kwemeza ko umwami Kigeli V Ndahindurwa adashoboye kuyobora.
Kuva Kiliziya Gatolika yashinga ibirenge ku mugabane wa Afurika by’umwihariko mu karere k’Ibiyaga bigari mu 1900, yagize ukuboko gukomeye muri politiki y’ibihugu, ahanini ifatanyije n’abakoloni bategekaga ibihugu bigaruriye.
Yari yarahawe gucunga amashuri yigishirijwemo abagiye kuba abapadiri n’abanyapolitiki mu bihe byakurikiye ubukoloni.
Iby’amashuri nta wabitindaho ahubwo ibikorwa by’Abamisiyoneri kuva bagera mu Rwanda byaranzwemo ingengabitekerezo y’urwango yanagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Abamisiyoneri baje bagamije kwigisha Ijambo ry’Imana ariko birundurira muri politiki ku buryo inyandiko nyinshi zibiba urwango babaga bazirambitseho ibiganza.
Jaques Morel mu nyandiko ye yise ‘La France au Coeur du Génocide des Tutsi’ yagaragaje ko mu 1956, Kinyamateka [ikinyamakuru cya Kiliziya Gatolika] yasohoye inyandiko yari ikubiyemo amahame agamije gucamo ibice Abanyarwanda, Abahutu bumvishwa ko Abatutsi ari abanzi, ko babatsikamiye bakwiye kubigobotora, izwi nka ‘Manifeste des Bahutu’.
Umufurere witwa Jean Damascène Ndayambaje yavuze ko iyo nyandiko yateguwe ihagarikiwe na Padiri Chanoine Eugène Ernotte na Padiri Arthur Dejemeppe, bafatanyije na Musenyeri André Perraudin, abandi bamisiyoneri babatiza umurindi, bayisakaza muri Kiliziya, amashuri n’ahandi.
Abayobozi ba Kiliziya kandi bagize uruhare mu ishingwa ry’ishyaka rya Parmehutu ( Parti pour l’émancipation du peuple Hutu) ryashinzwe na Grégoire Kayibanda waje kuba Perezida, bigizwemo uruhare n’abamisiyoneri, rigacengeza ingengabitekerezo y’amoko.
Tariki 13 Mutarama 1961, Padiri Audace Kagaha na Padiri Octavien Rwizihira bo muri Diyosezi Gatolika ya Ruhengeri muri Paruwasi ya Nemba bandikiye ibaruwa Umuryango w’Abibumbye bahamya ko ari abizerwa mu Ishyaka Parmehutu, basaba ibintu bine.
Iyo baruwa yageze muri Loni hakoreshejwe uburyo bw’ikoranabuhanga bwa Fax, igenewe Umunyamabanga Mukuru wa Loni ngo ayigeze ku bahagarariye ibihugu byabo muri uwo muryango, bamenye ibiri kubera mu Rwanda.
Ibaruwa y’aba bihayimana ntiyari ndende, yagiraga iti “Twebwe intumwa zizewe za Parmehutu, turasaba ‘Demokarasi isesuye, hagakurwaho burundu ubwami bw’Abatutsi, kwemeza ko Kigeli V yambuwe ikamba ry’ubwami, kuko byagaragaye ko adashoboye kuyobora, gushyiraho Turasaba gushyiraho Repubulika n’imikoranire myiza na guverinoma y’u Bubiligi’.”
Nyuma y’iyi baruwa abayobozi ba Kiliziya Gatolika bakomeje kugaragaza urwango rwibasiye Abatutsi ndetse mu 1963, ingengabitekerezo yacengejwe n’abagize Parmehutu yatumye Abatutsi bari bakiri mu gihugu bicwa mu yahoze ari Perefegitura Gikongoro. Icyo gihe hishwe Abatutsi basaga ibihumbi 20.
Ahitwa mu Cyanika ku Gikongoro, Padiri De Vincke bitaga Rufigi mu mbuga ya Kiliziya, imbere y’imbaga, yafashe imbunda arasa mu kirere agira ati “Kwica Umututsi si icyaha!” ashimangira atyo ubwicanyi bwagombaga gukorerwa Abatutsi.
Mu 1973, abafurere b’Abayozefiti biswe Abatutsi batangiye kwicwa, icyo gihe Kiliziya Gatolika iraruca irarumira, ababikoze bakomeza kwidegembya.
Ibyabaye bigizwemo uruhare n’abapadiri cyangwa abayobozi babo mu gucamo ibice Abanyarwanda ni byinshi ndetse byarakomeje kugeza bamwe muri bo bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Muri Jenoside bakoze akantu…
I Nyange, mu yahoze ari Perefegitura ya Kibuye, Padiri Athanase Seromba yatanze itegeko ryo kwica Abatutsi bari bamuhungiyeho muri Kiliziya, bayibasenyeraho, hicirwa abarenga ibihimbi bibiri.
I Muganza ku Gikongoro, Padiri Joseph Sagahutu afatanyije n’uwari wungirije Perefe Damien Biniga bagize uruhare mu bwicanyi bwabereye muri Paruwasi ya Muganza.
I Gatagara, ahahoze ari Perefegitura ya Gitarama, Furere Jean-Baptiste Rutihunza wo mu bafurere b’Urukundo (Frères de la Charité) yateguye ubwicanyi bwibasiye abana b’Abatutsi bari bafite ubumuga ndetse n’abakozi babaga mu kigo yari ayoboye.
I Sovu muri Butare, ahabaga ababikira b’Ababenedegitine (sœurs bénédictines) ababikira Consolata Mukangango (Mama Gertrude) na Julienne Mukabutera (Mama Kizito) bahaye ijerekani za lisansi abicanyi, bica batwitse inkambi y’impunzi yari yahungiyemo Abatutsi basaga 7000 mu kigo cy’abo bihayimana.
I Kabgayi muri Gitarama, Padiri Emmanuel Rukundo wari ushinzwe ibikorwa by’abasirikare yagabije Abatutsi bari bahahungiye interahamwe ngo zibice. Muri bo harimo n’umupadiri mugenzi we Padiri Alphonse Mbuguje.
I Huye, muri Butare Abapadiri Etienne Kabera na Thaddée Rusingizandekwe bari mu bayoboye ibitero byagabwe ku Batutsi bari bahungiye muri Groupe Scolaire Officiel de Butare.
Padiri Thaddée Rusingizandekwe yavuye i Butare ajya i Kibeho kwica Abatutsi bari bahahungiye, tariki ya 14 Mata 1994.
Padiri Wenceslas Munyeshyaka wari ukuriye Paruwasi ya Sainte Famille mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, ni undi mupadiri ushinjwa gutegura Jenoside, akitabira inama zatumizwaga na Tharcisse Renzaho wari Perefe w’Umujyi wa Kigali.
Bivugwa ko Munyeshyaka hagati ya Mata na Kamena 1994 yarashe abantu bane ndetse n’ubuhamya bw’abakobwa yasambanyije ku gahato, akanagira uruhare ku bantu 60 bakuwe ahantu hatandukanye bakajya kwicirwa kuri Segiteri ya Rugenge.
Padiri Martin Kabalira wahungiye i Luchon mu Bufaransa yishe abasirikare b’Abatutsi n’abagore babo bari mu ishuri rya gisirikare i Huye (Ecole de Sous-Officiers-ESO). Icyo gihe yahize bukware mugenzi we Padiri Modeste Mungwarareba, nyamara ntiyabasha kumuvumbura kuko yari yamwihishe mu babikira.
I Kaduha ku Gikongoro, Padiri Nyandwi Athanase-Robert, wakomokaga mu Burundi yagize uruhare mu bwicanyi bw’Abatutsi kuri paruwasi, ishuri ry’abafasha b’abaganaga , ishuri ry’ubuhinzi n’ubworozi i Huye ndetse anafata ku ngufu abakobwa b’Abatutsikazi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!