Iyo usesenguye neza, abo babyeyi bari batwaye igihugu, bamaze imyaka igera muri 12 (1931-1943) biga gatigisimu ngo bazabatizwe bemerwe n’abakoloni na Kiliziya Gatolika, ko ari abayoboke bayo.
Mu kubikora, ntibabikoze kuko bibanyuze nk’uko byagendekeye Umwami Musinga warwanyije abakoloni na Kiliziya kugeza bamuciye ku ngoma. Ahubwo babikoreye kugira ngo amahoro ahinde kandi barusheho no gushyikirana n’Ababiligi bityo umugambi babijeje wo guteza imbere u Rwanda, ushyirwe mu bikorwa nta nkomyi.
Iyo Batisimu yabaye icyatwa n’icyamamare haba mu Rwanda no ku Isi yose, banayiha izina ryihariye rya “Batisimu y’Abami” kuko yari iy’Umwami Rudahigwa, umugore we Gicanda n’Umugabekazi Kankazi.
Yanditswe mu mateka y’Isi nk’igitangarirwa nk’ik’igihe Umwami Konsitantino yemeraga kuyoboka ubukirisitu akunamura icumu, guhiga bukware abakirisitu akabireka.
– Umwami Mutara Rudahigwa yarabatijwe yitwa ‘‘Charles Léon Pierre’’
Kubatizwa no kuyoboka Kiliziya ni imwe mu nzira Rudahigwa yahisemo ngo agere ku mugambi wo guhengamura igihugu, abikoranye n’Abanyaburayi bari bazanye amatwara mashya, nta gihungabanye. Rudahigwa yemeye guhara imigenzo gakondo ya Kinyarwanda, ayoboka amadini y’inzaduka aheba imyemerere gakondo.
Umugambi we nta wundi wari uwo kuneza abakoloni kugira ngo umwuka mubi bateje mu Banyarwanda bawuzimye, u Rwanda rutangire inzira nshya y’iterambere ariko rishingiye ku muco w’amahoro kuko ibya gakondo byo yabonaga nta garuriro.
Ku wa 17 Ukwakira 1943, ni bwo Rudahigwa yabatijwe, yabatijwe na Léon Paul Classe Musenyeri w’Umufaransa icyo gihe wari ahagarariye Kiliziya Gatolika mu Rwanda, Rudahigwa afata izina rya Charles Léon Pierre, abyarwa muri batisimu na Guverineri Mukuru wa Kongo Mbiligi na Rwanda-Urundi, Pierre Ryckmans, abatiranwa na nyina, Nyiramavugo Kankazi n’umugore we Gicanda.
Yabaye Umwami w’u Rwanda wa mbere wabatijwe akayoboka amadini. Impamvu Rudahigwa yabatijwe akitwa amazina angana kuriya, kwari ukugira ngo ashimishe abakoloni, arebe ko bamarana kabiri. Kubatizwa kwe byari ku mpamvu ya Politiki kugira ngo abone uko ashyikirana n’abapadiri, bimworohere kubohora u Rwanda, maze yirundaho uruhuri rw’amazina y’abakoloni kugira ngo arebe ko yabashimisha.
Kwitwa Léon kwari ukugira ngo yitiranwe na Musenyeri Léon Paul Classe wamubatije kandi akagira n’uruhare mu kumuha ubutegetsi bari bamaze kwambura se Musinga. Impamvu yiswe kandi Pierre ni ku bw’icyubahiro yashakaga kugaragariza umubyeyi we wa Batisimu Pierre Ryckmans, wari Guverineri Mukuru wa Congo na Rwanda Urundi.
Naho kwitwa Charles ni we wabyihitiyemo kubera gushaka kwitiranwa na Mutagatifu Karoli Mwiza wabaye Umwami w’Abafurama mu Bubiligi, wabaye umukirisitu cyane kandi agakunda abantu akanabitangira. Uwo mwami yatwaye ahasaga mu 1083-1127.
Rudahigwa yatanze atarwaye, yari amaze guterwa urushinge n’Umuganga w’Umubiligi, Dr Julien Vinck wakoraga mu bitaro i Bujumbura.
Umwami yari yahagurutse mu Rwanda ku wa Gatanu tariki 24 Nyakanga 1959, yerekeza i Bujumbura aho yari gufatira indege imujyana New York gusaba ubwigenge bw’u Rwanda muri Loni. Umwami yageze i Bujumbura yumva umutwe uramurya, ajya kureba muganga mu bitaro, akimara guhura na muganga amutera urushinge.
Amaze guterwa urushinge na Dr Vinck, umutwe warushijeho kumurya yikubita hasi. Nyuma y’iminota mike byatangajwe ko yatanze azize kuvira imbere mu bwonko.
Inyiturano yo kubashimisha yitwa amazina y’iwabo, yabaye ayo kumwica amarabira.
– Umugabekazi Kankazi yarabatijwe yitwa “Radegonda”
Nyiramavugo Kankazi ni we mugore wa mbere Umwami Yuhi Musinga yashatse. Muri Werurwe 1911, babyaranye Rudahigwa nk’umwana w’ikinege Kankazi yagize mu mateka ye. Kankazi yabaye umwe mu mfura z’u Rwanda z’Abagabekazi babatijwe.
Umugabekazi Kankazi akaba na nyina wa Rudahigwa, yahisemo kwitwa Radegonde, byo gushaka kwitiranwa na Mutagatifu Radegonda, Umwamikazi w’u Bufaransa, kuko yashimishijwe n’imibereho ye y’ikirenga ivanze n’ubukirisitu. Mutagatifu Radegonda yabayeho guhera mu 518-587.
Nyuma y’aho mu 1959 mu Rwanda hadukiye imvururu zibasiye Abatutsi zikabica abandi zikabatwikira bagahunga u Rwanda, Kankazi ni umwe mu bayobozi barengejwe ijisho n’abayobozi ba Kiliziya Gatolika barimo na Musenyeri Perraudin bivugwa ko yari inshuti ye magara. Nyamara yamuteje Abaparimehutu bamwirukana mu gihugu. Radegonde yabanje guhungira muri Congo, nyuma aza kujya mu Burundi aho yatuye mu Mujyi wa Bujumbura.
Nyiramavugo Kankazi Radegonde, yatanze mu wa 1973, ari mu kigero cy’imyaka 83. Yatanze atongeye gukoza ikirenge cye mu Rwanda, kuva yarusohokamo mu 1961. Inyiturano y’abo yabatijwe ashaka gushimisha, akanitwa amazina y’abakurambere babo, yabaye iyo kumwangaza, akava mu gihugu ataragicumuyemo, akakiburiamo amata kandi ariwe wayagabaga, ajya kuba impunzi mu mahanga yari umugenga w’igihugu cy’u Rwanda.
– Gicanda cya Gatsinzi yabatijwe “Rozaliya”
Gicanda cya Gatsinzi wari umugore wa Rudahigwa, na we yarabatijwe ndetse banasezerana imbere ya Kiliziya. Nuko na we aterura izina yagombaga kwitwa, yihitiramo Rozaliya ari byo bishatse kuvuga mu Kinyarwanda “Ubwami buzira inenge”.
Kwitwa Rozaliya yashakaga kuneza Musenyeri Léon Paul Classe kuko na we yari Umufaransa kandi na Mutagatifu Rozaliya yitiriwe na we yakomokaga muri icyo gihugu.
Ubwo Umwami Mutara III Rudahigwa yatangaga, agapfa urupfu rwatunguranye cyane. Mu 1961 ubwo hari inkubiri yo gushaka kwimakaza ubutegetsi bwa Repubulika, uwari Perezida w’u Rwanda icyo gihe Geregori Kayibanda, yirukanye mu Rukari Rosalie Gicanda, mu rwego rwo kuzimanganya burundu ingoma ya cyami n’ibimenyetso byayo, abigiriwemo inama na Musenyeri André Perraudin.
Rosalie Gicanda yakomeje kuba mu Mujyi wa Butare aho yiciwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi afite imyaka 66 y’amavuko hari tariki 20 Mata 1994.
Rosalie Gicanda yishwe arashwe ku itegeko rya Lt Pierre Bizimana ndetse na Dr Kageruka wari umuganga mu Bitaro bya Kaminuza ya Butare, bose bahawe amabwiriza na Captain Ildephonse Nzeyimana.
Gicanda bamwicanye n’abandi bagore batandatu bari inshuti ze hamwe n’abandi bo mu muryango, bakaba barabajyanye imbere y’Ingoro y’Umurage w’Amateka y’u Rwanda i Butare barabarasa, umwana w’umukobwa waje kurokoka ni we wasigaye abara inkuru y’urwo uyu mwamikazi n’abo bari kumwe bapfuye.
Inyiturano y’abo yashakaga kuneza ubwo yabatizwaga n’umugabo we Rudahigwa bakanaseserana mu Kiliziya, yabaye iyo, biba uruhererekane rwo kumutesha agaciro, kugeza yishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!