Gahunda yo gutunganya iyo ngoro yatangajwe n’Ikigo cy’igihugu cy’ingoro z’umurage w’u Rwanda mu cyumweru gishize ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga w’inzu ndangamurage ku Isi.
Kuri iyi Ngoro Ndangamateka iherereye ku Mulindi w’intwari, hagaragara amateka yaranze urugamba rwo kubohora u Rwanda, arimo inzu y’imbyumba bitatu n’indaki ebyiri Perezida Paul Kagame yakoreshaga n’inzu abayobozi bakuru ba APR babagamo, hakanagaragara ahasinyiwe amasezerano ya Arusha n’ibindi bitandukanye.
Mu ndaki zihari, imwe gusa niyo yubatswe, ikanagaragaramo intebe Perezida Kagame yicaragaho. N’indi ye kimwe n’iy’abanyapoltiki nazo zigiye gutunganywa.
Umuyobozi mukuru w’Ikigo cy’Igihugi cy’Ingoro z’umurage w’u Rwanda, Ambasaderi Masozera Robert, yatangarije IGIHE ko igikorwa cyo gusana iyi ngoro kizahera ku ndaki Perezida Paul Kagame yakoreshaga n’inzu abayobozi bakuru ba APR babagamo.
Yagize ati “Tugiye kuyisana ariko tuzahera ku byihutirwa cyane cyane kuri ziriya ndaki Perezida Paul Kagame yakoreshaga na ziriya nzu Kanyarengwe na Kabarebe babagamo kuko zimaze gusaza cyane uretse ko zizasanwa hadahinduwe umwimerere wayo.”
Yakomeje avuga ko iki gikorwa kizatangira muri Nyakanga 2017 kikarangira muri Kamena 2018.
Ati “Twavuga ko kizamara umwaka w’ingengo y’imari ndetse nitukirangiza tuzatangira kubaka indi nzu abantu bazajya babanza kwakirirwamo, tunatunganye uriya muhanda duhereye kuri kaburimbo kugira ngo tubungabunge amateka arimo.”
Yanavuze ko mu rwego rwo korohereza abaza kuhasura, Ikigo cy’Igihugu cy’Ingoro z’umurage w’u Rwanda kigiye gushyiraho uburyo umuntu azajya agura itike imwe ikamuhesha gusura Ingoro Ndangamateka zirindwi ziri mu gihugu n’indi iri kubakwa mu Nteko Ishinga Amategeko.



















TANGA IGITEKEREZO