Igitabo yanditse kivuga ku ngaruka Intambara ya kabili y’Isi mu Rwanda, kiri mu Gifaransa, “La Deuxième Guerre Mondiale au Rwanda (1939-1945): Impact du conflit sur les populations”.
Dr Singiza yabwiye IGIHE ko yanditse iki gitabo nyuma y’ubundi bushakashatsi yakoze mu 2009 -2011 ku nzara ya Ruzagayura yabaye mu Rwanda mu 1943-1944, abona ko Intambara ya kabiri y’Isi yagize ingaruka zikomeye ku mibereho na politiki by’ Abanyarwanda.
Yagize ati “Muri icyo gitabo nerekanye uko iyo ntambara yaje isanga abaturage b’Abanyarwanda bahagaze, uruhare bayigizemo, ari abagiye ku rugamba cyangwa se abasigaye mu gihugu, nerekana ingaruka yagize ku bukungu bw’Igihugu n’imibereho rusange y’abanyarwanda mu gusoza nerekana ingaruka iyo ntambara yagize mu miyoborere y’Igihugu.”
Akomeza avuga ko iyo ntambara yagizwemo uruhare n’Abanyarwanda benshi kuko hari abagiye ku rugamba n’abasigaye mu gihugu batanze ibiribwa bitunga abakozi bacukuraga amabuye y’agaciro mu Rwanda na Congo Kinshasa ndetse n’abakoraga indi mirimo y’agahato igamije gufasha ibikorwa bya gisirikare.
Ku byerekeye ingabo zagiye ku rugamba, hari abagiye kurwanira ku gice cy’Ingabo z’Abongereza zitwaga (King’s African Rifles), Ingabo z’Umwami w’Abongereza, George VI, n’abandi bagiye kurwana ku gice cy’Ababiligi mu ngabo bitaga « Force Publique Congolaise » yaje guhindura izina nyuma ikitwa "Corps Expéditionnaire Congolais".
Abanyarwanda boherejwe mu bice byinshi muri Afurika y’Uburasirazuba, Amajyaruguru no mu bice byo hagati bita (Moyen-Orient), hari n’abagiye kurwana muri Aziya mu bice bya Sri Lanka no muri za Birmanie.
Nyuma hari abagarutse mu Rwanda, abenshi bari muri Batayo ya Karindwi “Seventh Battalion”, aribo bitaga abaseveni mu Kinyarwanda kubera uwo mutwe; abawurwanyemo bahawe izina « Abaseveni ».
Abanyarwanda bakoreshejwe agahato
Muri icyo gitabo hagaragaramo ko Abanyarwanda bakoreshejwe agahato bahinga ibireti n’ibibonobono; ibyo bireti byakoreshwaga mu gukora imiti yica imibu yifashishwaga ku basirikare barwanaga muri Aziya birinda imibu itera Malariya yahabaga naho ibibonobono bikavamo amavuta akoreshwa mu ndege, mu modoka, mu koza imbunda; mbese ku Babiligi ibi byari ibihwingwa by’intambara.
Uretse ibyo, Abanyarwanda bakoreshejwe mu masosiyete acukura amabuye y’agaciro nka SOMUKI, MINETAIN, nyuma haza kuza na GEORWANDA, bacukuraga gasegereti bakoreshaga mu gucura intwaro n’ibindi bikoresho; bacukuraga kandi zahabu yakoreshwaga mu bucuruzi bwunguka; baje no gucukura coltan yakoreshwaga muri système ya Radar.
Hari n’amafaranga bacibwaga ku gahato yo kugura indege zo gukoreshwa mu ntambara. Umwanditsi avuga ko icyo gihe indege yaguzwe mu mafaranga y’Abanyarwanda yari mu bwoko bw’izo bita Spitfire yakoreshejwe n’Ababiligi.
Abanyarwanda bakanguriwe gutanga amafaranga atanu, yari umushahara w’icyumweru ku munyarwanda.
Ibyo byose bikagaragaza uko Abanyarwanda batanze ingufu kugira ngo intambara ikomeze kurwanwa n’Ababiligi.
Hakoreshejwe cyane ikiboko, gucibwa indishyi, gufungwa ku bigometse ku byo basabwaga, byaje no gutuma Abanyarwanda bahungira iyo mirimo y’agahato mu bihugu by’ibituranyi muri za 1940.
Inzara ya ruzagayura yishe Abanyarwanda
Intambara yagize ingaruka ku mirire y’abanyarwanda, kuko ibintu byo gutanga ibiribwa ku gahato byaje kwivanga n’amapfa yateye mu 1942 no mu 1943 bitera inzara ya Ruzagayura (1943 na 1944), yakwiriye igihugu cyose.
Iyo nzara yateje ibibazo birimo urugomo no kwigumura kw’Abanyarwanda ku butegetsi bw’Ababiligi no ku buyobozi bwariho bw’abanyarwanda b’abatware, hanabaho gusuhukira mu bihugu birukikije.
Uretse gusuhuka, iyo nzara yanateje impfu nyinshi; ababiligi bavuga ko yahitanye ibihumbi 30 naho Loni ikavuga ibihumbi 50.
Abihaye imana bandikaga umunsi ku w’undi abapfaga, bo bavuze ko ishobora kuba yarahitanye ibihumbi 300 by’Abanyarwanda n’abandi ibihumbi 70 bari barasuhukiye hanze y’igihugu.
Abanyarwanda basuhukiye muri Uganda, Congo Kinshasa, u Burundi na Tanganyika yaje kwitwa Tanzania.
Abagendaga bahungaga inzara cyangwa gutotezwa mu kazi k’inyungu z’iyo ntambara, ubuzima bwari bugoranye, dore ko icyo gihe ubukungu bwaguye, ibiciro n’umusoro by’ibintu bikazamuka.
Umwami Yuhi V Musinga yaciriwe muri Congo
Muri politiki, u Bubiligi bukimara kwinjira muri iyo ntambara muri Gicurasi 1940, Umwami Yuhi V Musinga wari waravanywe ku Ngoma yaciriwe muri Congo Kinshasa mu Karere ka Moba ari naho yatangiye.
Ababiligi bamushinjaga ko yakwirakwizaga ibihuha mu baturage by’uko azagaruka ku ngoma akongera akima noneho umuhungu we Mutara wa III Rudahigwa akavanwaho n’Ababiligi bakirukanwa.
Abatware batishimiye igitugu cy’Ababiligi muri iyo ntamabara , bahabwaga ibihano cyangwa bakavanwaho, bakanafungwa.
Mutara Rudahigwa nawe yarwanyije cyane ikoreshwa ry’abana mu mirima y’ibireti bimuviramo ko Vice-Gouverneur Général wa Ruanda-Urundi witwaga Eugene Jungers amucyashye, amubwira ko bitamureba.
Undi ni Umutware Semugeshi watwaraga Ubufundu muri Nyamagabe ahahoze ari Gikongoro, icyo gihe Semugeshi yari yarategetswe gutanga bamwe mu baturage be kugira ngo bajye kubaka ku gahato umuhanda wagombaga guhuza Teritwari ya Astrida na Cyangugu y’icyo gihe. Semugeshi rero we yangaga kenshi gutanga abaturage be, bimuviramo igihano cyo gutanga inka ngo yigure.
Izindi ngaruka zabaye mu miyoborere ni uko Abanyarwanda bagize ukwivumbura mu turere tumwe na tumwe, Bizana umwiryane cyane hagati y’ubuyobozi n’abayoborwa haba ku Babiligi no ku Banyarwanda,.
Nyuma y’iyi ntambara abanyarwanda bayigizemo uruhare bahawe imidari y’ishimwe, harimo uwahawe Umwami Mutara Rudahigwa; Umushefu Kamuzinzi; Rwubusisi, Assistant agricole, Venuste Kayuku; Assistant administratif, Évariste Rutayisire; Assistant Médical, Servilien Karabaranga se wa Ambasaderi w’u Rwanda mu Buholandi, Jean Pierre Karabaranga; bamwe mu bihaye Imana n’abayobozi b’ibigo byacukuraga amabuye y’aagciro.



















TANGA IGITEKEREZO