Yasinywe hashize amezi atanu Ingabo za FPR Inkotanyi zitangije urugamba rwo kubohora igihugu, nyuma y’ukwinangira kwa Leta ya Perezida Juvenal Habyarimana ku busabe bw’impunzi z’Abanyarwanda zari zarahejwe ishyanga.

Ku ruhande rwa Guverinoma y’u Rwanda amasezerano yo guhagarika imirwano yasinywe n’uwari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Casimir Bizimungu mu gihe ku ruhande rwa FPR Inkotanyi yasinywe na Gen Maj Paul Kagame wari Visi Perezida akaba n’Umugaba Mukuru w’ingabo z’uwo muryango.

Ni amasezerano yasinywe nyuma y’iminsi intumwa z’impande zombi ziganira ku buhuza bwa Zaïre yayoborwaga na Perezida Mobutu Sese Seko.

Tito Rutaremara ni umwe mu ntumwa za FPR Inkotanyi zitabiriye ibiganiro byahuje impande zombi mbere y’isinywa ry’amasezerano, hagamijwe ko icyo FPR Inkotanyi yasabaga cyubahirizwa no ku ruhande rw’u Rwanda imirwano igahagarara.

Ibiganiro bya mbere bihuza impande zombi byabereye mu Mujyi wa Goma. Tito Rutaremara avuga ko nubwo yari imishyikirano, nta ruhande rwicaranaga rurebana n’urundi.

Intumwa za Guverinoma y’u Rwanda zicaraga mu cyumba cyazo, iza FPR Inkotanyi zikicara mu kindi cyumba hanyuma bagakoresha inyandiko n’umuhuza kugira ngo buri ruhande rumenye icyo urundi rutekereza.

Rutaremara ati “Icyo gihe bamwe babaga bari ukwabo abandi bari ukwabo noneho abahuza ba Zaïre b’icyo gihe akaba aribo bagenda batubwira ngo bavuze gutya , iki kibazo muragisubizaho iki? Tugasubiza.”

Inama yakurikiyeho yabereye i Gbadolite, umujyi uherereye mu Majyaruguru ashyira Uburasirazuba bw’Umurwa Mukuru Kinshasa ari naho hari hari urugo rwa Mobutu.

Abitabiriye iyo nama ni Perezida Mobutu, Perezida Habyarimana, Yoweri Museveni wa Uganda, Pierre Buyoya wayoboraga u Burundi n’uwari Minisitiri w’Intebe wa Tanzania.

Uwo munsi icyagombaga kuganirwa, ni ibitekerezo byari byatangiwe i Goma n’impande zitavuga rumwe no kubinoza kugira ngo bihabwe umurongo. Ibyemeranyijwe uwo munsi nibyo byavuyemo amasezerano yo guhagarika imirwano yasinyiwe I Nsele.

IGIHE yabajije Tito Rutaremara icyatumye Leta ya Habyarimana yemera imishyikirano mu gihe yari yaranze kumva mbere hose ubusabe bw’impunzi.

Yagize ati “ Habyarimana yibwiraga ko RPF wenda ari akantu gato yatsinda, abona atayitsinze kandi yarahamagaye abasirikare b’aba-Zairois n’Ababiligi bagenda batayitsinze, Abafaransa ariko nabo byaranze batarayitsinze. Abazungu nabo baranamubwiraga bati ‘aba bantu mwavuganye’.”

Yakomeje agira ati “Iyo agira ikintu wenda kiza kikatumaraho cyangwa kikatwirukana ntabwo yajyaga kujya mu mishyikirano. Ni igitutu twamushyiragaho n’icyo abo bazungu bamushyiragaho.”

Tito Rutaremara yavuze ko Leta ya Habyarimana yemeye imishyikirano kuko yari iri ku gitutu
Tito Rutaremara yavuze ko Leta ya Habyarimana yemeye imishyikirano kuko yari iri ku gitutu

Icyasinyiwe i Nsele ni uguhagarika imirwano, hagakurikiraho ibiganiro byagombaga gutuma ibyo FPR Inkotanyi yasabaga byemerwa.

Rutaremara avuga ko atari ko byagenze kuko uretse guhagarika imirwano, Leta ya Habyarimana itifuzaga ibindi biganiro.

Ati “Icyo Leta y’u Rwanda yangaga ni uko twicara tukaganira ku bibazo nko kubaza ngo impunzi zizataha ryari? Ingabo bizagenda bite? Leta izamera ite? Ibyo nibyo kwa Habyarimana batashakaga, twe tukavuga duti niba ari ukuganira tugomba kuganira ku bintu byose. Icyo ntabwo bashakaga kucyumva.”

Nta musaruro wa Nsele?

Mu masezerano ya Nsele, hari hemejwe umubare runaka w’ingabo ku mpande zombi zagombaga gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro yo guhagarika imirwano.

Tito Rutaremara avuga ko umunsi wo kujya gukurikirana uko bimeze, ingabo z’u Rwanda zangiye iza RPF kwinjira, umwuka mubi ukomeza kuzamuka.

Yavuze ko umusaruro amasezerano ya Nsele yagize ari umwe, wo gufungura bamwe mu bari bamaze iminsi muri gereza bashinjwa kwitwa ibyitso by’Inkotanyi.

Bivugwa ko nyuma y’ibyo biganiro hari abaturage bagera ku bihumbi bitanu bafunguwe hirya no hino mu gihugu, bari barafashwe bitwa ibyitso by’Inkotanyi.

Ati “Ikintu yagezeho kimwe ni uko twari twashyizemo ko bariya bafunzwe nk’ibyitso babafungura, batangiye kubafungura ariko ni icyo gusa kuko intambara zarakomeje kuko hari ibyo batashyize mu bikorwa.”

Mu bitarashyizwe mu bikorwa bigatuma FPR Inkotanyi yubura imirwano, harimo no kutemera kuganira kuri bya bibazo byari byatumye intambara itangira byo kugaragaza uko impunzi zizataha n’uko bizagenda zimaze kugera mu gihugu.

Ibihugu bitandukanye byakomeje ubuhuza hagati y’impande zombi kugeza muri Kanama 1993 ubwo hasinywaga amasezerano ya Arusha yari yitezweho guhosha imirwano n’imvururu zari zimaze imyaka ine mu Rwanda.

Leta ya Habyarimana yakomeje gutinza ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano ya Arusha kugeza kuwa 6 Mata 1994 ubwo indege ye yaraswaga, bugacya Jenoside yakorewe Abatutsi itangira mu gihugu hose.

Gen Maj Paul Kagame asuhuzanya na Perezida Mobutu ubwo hasinywaga amasezerano ya Nsele
Gen Maj Paul Kagame asuhuzanya na Perezida Mobutu ubwo hasinywaga amasezerano ya Nsele