Filime “Izingiro ry’amahoro” ivuga ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi yatangiye kwerekanwa mu kwezi kwa Gicurasi 2013 mu mashuri yisumbuye, amakuru na Kaminuza, muri uku kwezi iyo gahunda yarasojwe. Abayikurikiye batangaza ko hari inyigisho bakuyemo zabubatse. Iyi filime yanditswe na Gasigwa Leopord, ishyirwa ahagaragara muri Mutarama uyu mwaka.
Filime “Izingiro ry’amahoro” ibumbatiye amateka y’u Rwanda kuva mu 1959, aho igaragaraza intandaro y’iyicwa ry’Abatutsi n’itegurwa rya Jenoside. Igaragaramo abatanga ubuhamya ku mateka ya Jenoside nka Tito Rutaremara, Mucyo Jean de Dieu, abarimu bigisha muri Kaminuza y’u Rwanda na Padiri Kibanguka wayoboraga St André. Hagaragaramo kandi amateka ya Paul Kagame, Dr Leon Mugesera, n’abandi, aho igaragaza ko Leon Mugesera ibyo yifuzaga yabigezeho arimbura Abatutsi, na ho Paul Kagame ibyo yifuzaga ubwo yabwiraga ingabo yari ayoboye ko atifuza ko bazaba nk’abagizi ba nabi, yabigezeho ahuza Abanyarwanda bose nta vangura.
Gasigwa Leopord mu kiganiro na IGIHE Ubwo yari amaze kwerekana Filime “Izingiro ry’amahoro” muri Kamunza y’u Rwanda (KIST/KHI), ari na wo munsi wa nyuma wo kuyerekana mu mashuri, yadutangarije ko iyi filime yatangiye kuyikora mu 2006, agira ati “Izingiro ry’amahoro ni filime natekereje nyuma yo kkuba mu buzima butoroshye igihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, nyuma yayo rero nkumva ari inshingano kugira ngo ngire umusanzu ntanga mu buzima nabayemo ndetse n’abambanjirije butazibagirana, n’abazavuka bazabumenye.”
Akomeza atangaza ko umushinga wo kwerekana iyo filime mu mashuri yisumbuye, amakuru na Kaminuza intego yayo yagezweho, kuko mu bigo 12 yari yihayemo inshingano nibura yashoboye kuyerekena mu bigo 9. Agira ati “Sinavuga ko intego ntayigezeho neza kuko ahenshi narahageze. Nehereye muri Kaminuza y’u Rwanda i Huye ku itariki ya 8 Gicurasi, none nsoreje muri Kaminuza y’u Rwanda na none mu mashuri ari hano i Kigali.”
Nyuma y’iyi Filime Izingiro ry’amahoro, Gasigwa Leopord ategura indi filime na yo ivuga ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, ariko noneho akazibanda ku gice kidakunze kuvugwa cyane, gufata amashusho byararangiye hasigaye kuyitunganya, izina rikazatangazwa nyuma.
Gasigwa atangaza ko urubyiruko rukwiye kureba ibibi byabaye mu Rwanda bakabyigiraho kugira neza, kuko abagize nabi ntacyo byabamariye. Agira ati “Abateguye Jenoside bakayishyira mu bikorwa, umuzigo ukomeye ufitwe n’abana babo. Nta ngorane nko kuvukira ku mubyeyi mubi, cyangwa se ku gasozi gatuyeho umurozi. Urubyiruko ni twe tugomba kubaka igihugu cyacu.”
Mu bantu Gasigwa agirira impungenge ni abagize uruhare muri Jenoside batarirega ntibanasabe imbabazi, ariko kandi agashima abatuye bakirega bagasaba imbabazi kuko hari intambwe bateye mu kubaka igihugu. Yongera gushima gahunda yatangijwe na Madamu wa Perezida wa Repubulika, gahunda ya Ndi Umunyarwanda, ko icyiza kidatinda kuko aho kiziye kigira akamaro.
Nsabimana Uziel, Umuyobozi w’abanyeshuri muri Kaminuza y’u Rwanda, ishuri ry’ubuvuzi na serivisi z’ubuzima, mu kiganiro na IGIHE yadutangarije ko Filime izingiro ry’amahoro ikora ku mutima. Agira ati “Iyi filime irakora ku mutima cyane kuko yerekana amateka y’igihugu guhera mu 1959 kugeza aho igihugu ubu kigeze. Yerekana itandukaniro ry’ubuyobozi bwabayeho, aho Leta zabanje zigishije amacakubiri ariko uyu munsi Leta ishishikajwe no guhuza Abanyarwanda. Twe biratwubaka cyane kuko bifuza ko dusigarana umurage w’ubumwe, tugira umurage wo gukundana tutagendeye ku moko.”
Abo banyeshuri bashyizeho Club yo kurwanya Jenoside n’ingengabitekerezo yayo, mu rwego rwo gukumira icyabatanya aho cyaturuka icyo ari cyo cyose. Ati “Ni isomo tugomba kwigisha n’abandi, kuko tudashaka ko igihugu cyacu kizasubira mu mateka mabi nk’ayo cyavuyemo. Icyo duharanira ni ukuba umwe.”
Dr Jean Damascene Gasanabo, Umuyobozi w’Ikigo cy’ubushakashatsi n’ububikoshakiro kuri Jenoside, muri Komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG) wifatanyije n’abo banyeshuri kureba ubutumwa bukubiye muri iyo filime, mu gusoza icyo gikorwa yagize ati “Ubutumwa iyi filime itanga ni ubwo kwishimirwa. Tugomba kuyishyigikira kuko irimo n’abantu bazi amateka yo kuva muri 1959. Aya ni amateka yacu, ni ibintu bitwubaka, kubivuga birashoboka ariko bihita byibagirana, iyo byanditse ntibisiba n’abandi bashobora kubikoresha.”
Gasigwa Leopord ashimira abantu bose bagize uruhare mu ikorwa rya Filime Izingiro ry’amahoro, ashima abayimenyekanishije ndetse n’abagize ubutwari bwo kuyikurikirana no kumuha ibitekerezo.
Amashuri yerekanwemo Filime Izingiro ry’amahoro arimo Kaminuza y’u Rwanda i Huye n’i Kigali, INATEK, GS St Andre, GS Butare Indatwa n’Inkesha, Seminaire yo ku Karubanda, Lycee Notre Dame de la Providence n’ahandi.



















TANGA IGITEKEREZO