00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gutondekanya ibisekuruza, ibanga abanyarwanda bari bihariye mu kubika amateka

Yanditswe na Nsanzabera Jean de Dieu
Kuya 11 April 2023 saa 09:46
Yasuwe :

Kimwe mu bigaragaza ubuhanga b’Abanyarwanda, ni uburyo babashaga kubika amateka yabo mu itondeka ry’ibisekuruza. Aho buri wese yabaga azi uruhererekane rw’abo akomokaho kugeza ku gisekuruza cya kure.

Kugira ibisekuruza, kubizirikana no kubisesengura, ni kimwe mu birangamuco w’Abanyarwanda, birushaho kubafasha kwimenya, no kumenya amakuru y’ababakomokaho.

Ukurikije imyubakire y’ibisekuruza by’Abanyarwanda, usanga yubakiye ku bigwi, ibirindiro n’ihiganwa rishingiye ku murage n’intego bihaye kugeraho mu kubaka umuryango n’igihugu by’umwihariko.

Kugeza ubu mu Banyarwanda bose bariho, ufite ibisekuruza birebire ageza kuri 42, naho umuto akageza kuri 23.

Iyo bavuze umukuru, ni ufite igisekuruza kirekire, kandi kikagira umuzi ku gihe kirekire abakurambere be bamaze bageze mu Rwanda mu gihe iyo havuzwe umuto, ari ufite igisekuruza kigufi na cyo gikura umuzi ku gihe gishize abakurambere be bageze mu Rwanda.

Uzasanga akenshi inyito y’umuryango uyu n’uyu ifite izina rifite icyo risobanuye mu mibereho y’uwo muryango n’umurage w’icyate bahawe mu mushinga wo kubaka u Rwanda.

Niyo mpamvu iryo zina ry’umuryango rigenda rigaruka kenshi, mu rwego rwo kurushaho gushimangira umurage uwo muryango wahawe ngo utazibagirana mu bakiri bato, baramukiwe mu kubaka igisekuruza gishya.

Kwita izina rishingiye ku gisekuru byabaga bigamije kugira isokomuzi y’aho buri muturarwanda wese akomoka, kikaba ikimenyetso ntakumirwa cy’uko buri wese agira aho avuka n’aho avoma.

Kumenya ibisekuruza by’umuntu mu mateka y’u Rwanda bituma umuntu agira ibyitegererezo mu buzima byaba ibyiza cyangwa se ibibi. Ubugwari bw’abandi bukamusemburamo ubutwari, ubutwari bw’abandi bukamusemburamo ubugabo.

Bivugwa ko kutamenya ibisekuruza umuntu akomokamo, ntamenye intwari zabibayemo, bituma ahora ari umuntu ugenda atagira iyo ajya.

Akenshi gusoza igisekuruza cy’umuntu, bagiraga bati ‘Ngaho iyo mwana mukuru wa kanaka mu mizi yanyu mikuru’, mu rwego rwo kwigisha abakiri bato aho bakomoka kugira ngo bigire ku babanjirije.

Mu itondeka ry’ibisekuruza by’Abanyarwanda, uhera ku muto uriho ari nawe uramutswa igisekuruza cye, ugana ku mukuru akomokaho nyiruguhanga inzu abarizwamo, ukagera ku mukuru w’umuryango mugari ukomokamo, ugasozereza kuri nyir’igicumbi ry’umuryango mugari abarizwamo.

Ari na yo mpamvu usanga kumenya igisekuruza cy’umuntu bifasha kumenya inzu n’umuryango mugari akomokamo mu buryo bworoshye ukagenda ukanagera ku gicumbi, ari na cyo gihatse byinshi ku iturwa ry’u Rwanda kw’abo bantu akomokaho.

Uburyo abanyarwanda batondeka ibisekuru byabo, ni ubuhanga bwihariye bifashishaga mu kubika amateka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages