Benshi mu bamuhaye amakuru y’iryo za rya ba rutuku, harimo na Rumanyika wagengaga ubwami bwa Karagwe, aho yamuhanuye ko atagomba kuzabarwanya, ahubwo agomba kuzashaka icyo azabamaza kuko bafite ibyiza byinshi bageza ku Banyafurika.
Kigeli Rwabugiri wari inshuti magara y’umwami Rumanyika wa Karagwe, yaramwumviye rwose, ubundi atangira gutekereza uko azakorana na bo.
Kigeli Rwabigiri, ni we wasoje icyiciro cya kabiri cy’ibitero byo guhuza ibihugu 29 bikarema igihugu kimwe cyaje kwitwa u Rwanda, cyamaze imyaka 582 kuva ku ngoma ya Ruganzu Bwimba kugeza ku ya Kigeli Rwabugiri.
Nta kindi cyari gukurikiraho, usibye igice cya gatatu cyo guhanaguraho ibindi bihugu bitari mu ruhererekane rw’iby’abavandimwe bahanze kuri ubu butaka butaraba u Rwanda byari mu masezearno y’i Nkotsi na Bikara.
Icyo gice ni cyo cyarimo ko u Rwanda rugomba kwaguka rukagera ku nyanja y’Abahinde mu Burasirazuba, iya Atlantique mu Burengerazuba n’iya Méditéranée mu Majyaruguru ya Afurika.
Aha ni ho Rwabugiri yatekereje uburyo ibitero byari bimaze kumugora kubera ko aka karere kari kamaze kwinjirwamo n’ibikoresho by’intambara bishya nk’imbunda.
Muri ibyo bihe ni na bwo yari amaze gushinga umutwe w’Ingabo zitwaga “Ibyinigiri”, zari zifite imbunda 60 yahawe n’Abadage.
Icyo rero ni cyo cyamuteye gutekereza umushinga wo kuzashyigikira Abadage ubwo bazaba bageze mu Rwanda. Agena ko azabasaba kubaka uruganda rw’imbunda n’amasasu mu Bugesera, kugira ngo umugambi wo kwagura u Rwanda udakomwa mu nkokora n’ibikoresho bishya adafite.
Umuco wo gushakira igihugu imbuto n’amaboko, ukaruhahira ibyo rudafite, ni wo wateye umwami Rwabugiri kutishisha Abadage ahubwo akabaha ikaze ku bw’akamaro yababonagamo.
Gussa nta byera ngo de! Rwabugiri yatanze umushinga we utagezweho ngo ushyirwe mu bikorwa n’abamuzunguye baganzwa n’Ababiligi, umushinga urazima.
Kubaka uruganda rukora imyenda
Mu bisanzwe mu mateka, Abanyarwanda batangiraga kwambara kuva ku myaka icumi, aho bambaraga imyambaro ikoze mu mpu z’inyamaswa, ibisigazwa by’ibihingwa n’ibishishwa by’ibiti.
Ku ngoma y’umwami Yuhi III Mazimpaka, ni bwo Abanya-Portugal batangiye kuzana mu Rwanda, imyambaro ikorewe mu nganda, aho bayigezaga ku cyambu cya Dar-es-salam, Abarabu bakabikura ku byambu byo ku Nyanja y’Abahinde na za Dar-es-salam bakabisakaza muri aka karere ka Afurika y’Iburasirazuba biza kugera no mu Rwanda ahasaga mu wa 1642.
Kuva imyambaro yo mu ruganda yakwinjira mu Rwanda, yagiye ibona umugabo igasiba undi ariko abayambaye bose bikagaragara ko baberewe, abahejwe n’imiziro yo kutambara bikwije, batangira kwihezura barakenyera barikwiza bajya ahabona.
Uko kuberwa kw’Abanyarwanda no kubona koko ko Umunyarwanda akwiye gukomeza uwo mujyo wo kwambara neza akaberwa kandi akikwiza, ni ko umwami Kigeli Rwabugiri yahereyeho atekereza umushinga w’ibihe byose yazashyikiriza Abadage bakawumufashamo.
Uwo gukora imyenda ku bwinshi, ni wo wagwaga mu ntege uwo ruganda rukora imbunda mu byagombaga gukenerwa cyane mu iterambere ry’u Rwanda n’abarwo.
Uruganda rwo gukora imyenda, na rwo rwagombaga kubakwa mu Bugesera, ari na ho Rwabugiri yari yaragennye nk’icyanya cy’inganda mu Rwanda.
Urugero rw’imitekerereze ya Rwabugiri, ni ikimenyetso cya vuba kigaragaza uburyo Abanyarwanda batekerezaga ibihanitse kandi bakabigeraho babyikesha.
Ni ikimenyetso cy’uko bari bazi kubyaza umusaruro amahirwe babonye kandi bagatekereza mu buryo bwiza uje ababagana kuruta kubatekereza nabi nk’utagize icyo amaze cyangwa se ubazaniye akaga.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!