Abasinga ni umwe mu miryango migari ikomeye mu Rwanda ndetse yagize uruhare mu iyaguka ryarwo kugeza uko turubona ubu.
Igitabo “Iyororoka ry’Abanyarwanda, inkomoko y’imiryango migari”, cy’Umusizi Nsanzabera Jean de Dieu, inzobere mu muco, amateka n’ubuvanganzo, kigaragaza ko Abasinga bageze mu Rwanda bwa mbere binjiriye mu Burengerazuba bw’u Rwanda, baza bakurikiye ubutohe bw’inkombe z’Ikiyaga cya Kivu n’amashyamba y’ibirunga n’aya cyimeza nka Gishwati, Nyungwe, Mukura na Cyamudongo.
Ayo mashyamba bayahereyeho bahiga, kugeza ubwo bayahangaho ibihugu. Kubera ko nta we bacuranwaga ngo abakome imbere kuri ubu butaka, barisanzuye baratura kugeza n’ubwo basakaje ingoma zabo mu Rwanda rw’ u Burengerazuba, mu Rwanda rw’Amajyepfo no mu Rwanda rwo Hagati ndetse bambuka na Nyabarongo basatira u Rwanda rw’Iburasirazuba.
Nubwo Abasinga ari umuryango uganje igihe kirekire i Rwanda, ariko na bo barimo ibice bitatu hakurikijwe uko bagiye bimukabimuka baza gutura mu by’ino. Aho ni ho dusanga Abasinga b’Abasangwabutaka, Abasinga b’Abanukamishyo n’Abasinga b’Abagahe.
Nubwo bitwa amazina atandukanye y’inyongera, ariko bose bakomoka ahantu hamwe bagatandukanywa n’ibisekuruza by’imiryango migari yabo, iyo bakomoka n’igihe bagereye mu Rwanda.
Abasinga b’Abasangwabutaka
Abasinga b’Abasangwabutaka, ni bo bashyitse bwa mbere mu Rwanda, iryo zina bakaba bararihawe mu mwaduko w’Abanyiginya, byo kugaragaza inyito y’amateka ko ari bo babimbuye gutura i Rwanda, bakarwangura, bakarutamururamo indeka zaje kuvamo ibihugu biganje.
Abanyamateka bahamya neza ko baba barahageze ahasaga mu wa 300 nyuma ya Yezu Kristu. Abasangwabutaka b’Abasinga bo mu muryango mugari w’Abarenge, ni bo bagiranye n’Abanyiginya ubumwe bw’intabohorwa kuko babahishuriye byinshi mu bwiru bw’ihangabihugu hifashishijwe umwiru wabo mukuru Rubunga n’abahungu be Nyamuhindura na Shango, bagize uruhare rukomeye cyane mu gushyiraho imfatiro zihamye z’ingoma y’i Gasabo yabaye intango y’igihugu cy’u Rwanda.
Icyo Abanyiginya babituye, ni ukuba ababyarabami (Ibibanda) b’ingoma nyiginya, kuko abasinga aribo bavagamo Abagore b’Abami b’ingoma y’i Gasabo ari na bo bavagamo Abagabekazi. Bakaba na bamwe mu bagenga b’imitwe imwe n’imwe y’Abiru. Imiryango migari yitwa ko ikomoka ku Basinga, yose ni iyo mu Basinga b’Abasangwabutaka.
Abasinga b’Abanukamishyo
Abasinga b’Abanukamishyo, ni bo baje bakurikira bene wabo b’Abasinga b’Abasangwabutaka, bazanye n’umutware wabo Runukamishyo rwa Muhiga wa Nyamurorwa n’abo mu nzu y’Aboshya, wari umupfumu wo mu Ndorwa y’i Butumbi, badutse mu Rwanda ku ngoma ya Mibambwe I Sekarongoro I Mutabazi wari umwami w’u Rwanda, ahasaga mu wa 1411-1444.
Iryo zina nyongera ry’Abanukamishyo, barikomora ku mutware wabo Runukamishyo, waje ari indongozi yabo, ubwo basesekaraga mu by’ino.
Abanukamishyo, bazwiho kuba abapfumu kabuhariwe muri aka Karere aho babikomora kuri Sekuruza wabo Runukamishyo, bageze no mu Rwanda bakomeza kuba indongozi z’ubupfumu mu Rwanda rwo ha mbere.
Abasinga b’Abagahe
Abasinga b’Abagahe, ni bo bahageze bwa nyuma y’abandi Basinga bose, baje ahasaga mu wa 1543, ku ngoma y’umwami Mutara I Nsoro II Semugeshi.
Iryo zina nyongera ry’Abagahe, barikomora ku butaka bw’inkomoko yabo, kuko baturutse mu Bugahe bw’i Ndorwa hanyuma y’Abanukamishyo. Abagiraga ingoma kuri ubu butaka, ni Abasinga b’Abasangwabutaka, ni n’abo bafite imiryango migari ibakomokaho yahanze ibihugu muri uru Rwanda, ari na yo yagiye yitirirwa ba sekuruza babo, abandi basigarana izina ry’Ubusinga nk’inzu zikomoka ku muryango mugari w’Abasinga.
Bitewe nuko Abasinga b’Abagahe baje bagasanga ubutaka bw’u Rwanda bwaramaze kuzimagizwa n’abahihibikaniraga guhanga ibihugu byabo no kubyagura, bayobotse ibyo kurema imyuga n’ubundi bukorikori bubasha kubabeshaho, buzanatuma abandi barushaho kubakenera, bityo bakabona ibibasabanisha n’indi miryango yabatanze ino.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!