Ni nyuma y'uko kuwa Kane w'icyumweru gishize, iyi ngoro ndangamurage ya Vatican yongeye gufungura aherekanirwa ibirango by’imibereho y’abanyafurika n’abanyamerika.

Hanamurikwa uburyo bwa gihanga bwakoreshejwe mu kunagura ibintu bitandukanye, ndetse n’ubushakashatsi bwatumye bigerwaho. Ibikoresho by'abanyarwanda bimurikwa birimo ibyo baboshye nk'uduseke, ibirago n'ibindi.

Ni mu gihe hakomeje inkundura ku nzu ndangamurage zo mu Burayi na Amerika ya ruguru zikomeje gusabwa n’abasangwabutaka cyangwa ibihugu bahoze bakolonije, kubasubiza ibikoresho by’ubukorikori bajyanye muri icyo gihe.

Umukozi muri iyo ngoro ndangamurage, Rev. Nicola Mappelli, yanze kugira icyo atangaza ku byo gusubiza ibyo birango biri mu ngoro.

Ubwo Associated Press yasuraga iryo murika rishya, yavuze ko umwaka ushize Vatican yasubije muri Peru imibiri itatu yabitswe neza, ndetse mu 2017 inasubiza umutwe w’umuntu muri Equateur.

Umuyobozi w’ingoro ndangamurage, Barbara Jatta, yavuze ko ari ubushake bw’ingoro ya Anima Mundi bwo gukorera mu mucyo ndetse no kugirana ibiganiro n’ubwumvikane n’abo mu mico inyuranye.

Umwaka ushize nibwo ikibazo cy’ibyo ingoro ndangamurage ya Vatican ibitse cyatangiye kuvugwa, ubwo amatsinda y’abaturage bo muri Canada yajyaga i Vatican, agasabwa imbabazi na Papa Francis ku ruhare rwa Kiliziya mu mashuri yari yitezwe guhindura imico y'abana b'abasangwabutaka.

Vatican yakomeje gushimangira ko imvano y’ibyo ifite mu ngoro ndangamurage ari impano zahawe Papa Piyo XI aho mu 1925, ubwo yari yakoresheje imurika rikomeye mu busitani bwa Vatican yishimira ko kiliziya imaze kugera henshi. Icyo gihe abamisiyoneri ku Isi yose bamwoherereje ibikoresho by’ubukorikori.