00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibirango by’imiryango migari y’Abanyarwanda

Yanditswe na Nsanzabera Jean de Dieu
Kuya 26 June 2023 saa 06:26
Yasuwe :

Imiryango migari y’Abanyarwanda, ni ho dusangamo ibirangamuryango benshi bakunze kwita ibirangabwoko.

Muri aya mateka tugiye gutatura byimazeyo imvano y’icyo gitekerezo cy’inyamibwa Abanyarwanda bamaranye imyaka n’imyaniko cyarabanyuze umutima, ariko bikaba bibera benshi urujijo rwo kumenya inkomoko yabyo n’uwagize ubuhanga n’ubuhangange akabirema bikabaho kandi bigahama.

Ibirangamiryango y’Abanyarwanda bifatiye ku nyamaswa nk’ibinyabuzima bisangiye u Rwanda n’abantu. Ibirangamuryango kandi byafatiraga ku ntego y’igihe kirekire, umuryango uyu n’uyu wabaga warihaye mu kubaka u Rwanda n’imiryango yabo, kugeza ku buvivagiza bwa kure, ishingiye ku mico mbonera y’ubumuntu, ubupfura n’imihigo yo kubaka igihugu no kugiteza imbere, kigahamya igitinyiro mu mahanga akizengurutse, no kurushaho kugira isi nziza.

Bikaba bifatiye kandi ku myitwarire igomba kuranga uwo muryango nk’iy’inyamaswa bazira mu kuyubaha no kuyihuza n’imibereho yabo. Ni inzira itaziguye yaremwe kugira ngo Abanyarwanda babungabunge ibidukikije n’urusobe rw’ibinyabuzima babicishije mu kurema ubushuti hagati yabo n’ibyo binyabuzima birimo inyamaswa, ibimera, n’amazi.

Impamvu yatumaga bafata inyamaswa nk’ikimenyetso cy’ikirangamuryango uyu n’uyu, ni uko Abanyarwanda bubahaga kandi bakabungabunga urusobe rw’ibinyabuzima. Bigaterwa kandi n’imico myiza iyi n’iyi babonanye inyamaswa ku buryo bayiyitirira bakayigira icyitegererezo n’intego y’ibihe byose. Bityo gusuzuma imiterere-ntekerezo abanyamuryango uyu n’uyu bahisemo kuba yo no kuyigenderamo ibasha gufutuka, ukaba wayibonera ku nyamaswa kuruta kuyishakira ku bantu.

Igitabo“ Iyororoka ry’Abanyarwanda, inkomoko y’imiryango migari ”, dukesha umusizi Nsanzabera Jean de Dieu, ni cyo kidutekerereza ko: Umurage wo kugira ibirangamuryango mu muco n’amateka y’u Rwanda, tubikesha intekerezo z’ihangabuhanga z’umwami Ndoba wa Ndahiro, watwaye u Rwanda ahasaga mu wa 1213-1246, aho yaciye iteka ko ibigomba gufatirwaho mu kubaka igihugu hagomba kubamo n’umuco wo kurengera ibidukikije n’urusobe rw’ibinyabuzima.

Mu guca iryo teka, umwami Ndoba yateruye agira ati: ”Amashyamba, ibimera, amazi, ibinyabuzima n’inyamaswa, ni umubiri umwe n’abantu. Ni yo mpamvu hagomba kubaho gahunda ihamye yo kwita ku rusobe rw’ibinyabuzima, nk’uko ubuzima bw’umuntu bwitabwaho, hatagize ikibangamira ikindi’’.

Kugira ngo uwo muco ukwire mu Banyarwanda, yaciye iteka ko buri muryango uko yagiye yororoka ikuye ku bicumbi bikuru by’imiryango migari, ugomba kugira inyamawa wisanisha na yo. Ikaba ikirango cya wo, bakayizira, bayiziririza, bakayubahisha mu rwego rwo kuyirinda, kuyihesha agaciro no kuyibungabunga kugira ngo itazimira.

Iryo teka ryaciwe n’umwami Ndoba, ryari ririmo ingingo nyinshi zisobekeranye rwose, zirimo intego igira iti: “ Kirazira kwica inyamaswa iguhungiyeho, kuko na yo iba yabaye inyana mu zindi” .

Muri iryo teka ryaciwe n’umwami Ndoba, ni ho dusanga itonde ry’ibirangamiryango yose y’Abanyarwanda uko ari 26, ari byo bikurikirana muri ubu buryo:

Abasinga: ikirangamuryango cyabo ni Sakabaka, igisobanuro cyayo kikaba: Umutware w’ikirere n’ibiguruka byose, umurage wabo ukaba : intsinzi y’ibihe byose n’ubutware buzimagije isi.

Abarenge: ikirangamuryango cyabo ni Sakabaka, igisobanuro cyayo kikaba: Umutware w’ikirere n’ibiguruka byose, umurage wabo ukaba intsinzi y’ibihe byose n’ubutware buzimagije isi.

Abahunde: ikirangamuryango cyabo ni Sakabaka, igisobanuro cyayo kikaba: Umutware w’ikirere n’ibiguruka byose, umurage wabo ukaba : Kurwana ishyaka n’ubudatenguha.

Abongera: ikirangamuryango cyabo ni: Isha, igisobanuro cyayo kikaba kunyaruka no kwihuta muri byose, umurage wabo ukaba gukora byinshi byiza kandi mu gihe gito.

Ababanda: ikirangamuryango cyabo ni Igikona, igisobanuro cyayo kikaba Kutarambirwa no kutagoheka, umurage wabo ukaba, ‘Kudahuga, kunamba ku murage no gupfira ibyo wemera’.

Abenengwe: ikirangamuryango cyabo ni: Ingwe, igisobanuro cyayo kikaba: Umutware w’ishyamba n’ibinyabuzima birimo, umurage wabo ukaba ‘Kwigirira icyizere n’ubugabo butisukirwa’.

Abanyakarama: ikirangamuryango cyabo ni: Ingwe, igisobanuro cyayo kikaba: Umutware w’ishyamba n’ibinyabuzima birimo, umurage wabo ukaba : Kwigirira icyizere n’ubugabo butisukirwa.

Abasita: ikirangamuryango cyabo ni: Imbwebwe, igisobanuro cyayo kikaba: Kuba maso no gukenga, umurage wabo ukaba : Kwihangana no kutagamburuzwa n’amakuba.

Abungura: ikirangamuryango cyabo ni: Ifundi, igisobanuro cyayo kikaba: amahoro no kuramba, umurage wabo ukaba : Ubwaguke n’uburame.

Abazigaba: ikirangamuryango cyabo ni: Ingwe, igisobanuro cyayo kikaba: Umutware w’ishyamba n’ibinyabuzima birimo, umurage wabo ukaba : Abaremabyiza b’abadakorwamo.

Abahinda: ikirangamuryango cyabo ni: Ingwe, igisobanuro cyayo kikaba: Umutware w’ishyamba n’ibinyabuzima birimo, umurage wabo ukaba: Abaremabyiza b’abadakorwamo.

Abagesera: ikirangamuryango cyabo ni: Inyamanza, igisobanuro cyayo kikaba: Imigisha no gutunganya gahunda zose, umurage wabo ukaba : Uburumbuke mu ngeri zose z’ubuzima ( Kurumbuka kw’abantu, amatungo n’umwero w’ubutaka.

Abanyiginya: ikirangamuryango cyabo ni: Umusambi, igisobanuro cyayo kikaba: Imihango no gutanga amahoro, umurage wabo ukaba : Kugira ubuntu no gutekerereza igihugu.

Abashambo: ikirangamuryango cyabo ni: Intare, igisobanuro cyayo kikaba: Umwami w’ishyamba n’abatwara isi yose, umurage wabo ukaba Abanyambaraga b’abanyamahoro, n’Abarindangoma.

Abasindi: ikirangamuryango cyabo ni: Umusambi, igisobanuro cyayo kikaba: Imihango no gutanga amahoro, umurage wabo ukaba : Abaragwangoma n’abarangaza imbere.

Abahondogo: ikirangamuryango cyabo ni: Ishwima, igisobanuro cyayo kikaba: Guhirimbana muri byose, umurage wabo ukaba : Inkubana rusibana.

Abatsobe: ikirangamuryango cyabo ni: Intama/Umusambi, igisobanuro cyayo kikaba: Amahoro, umushyikirano n’ubworoherane, umurage wabo ukaba : Kugira ibanga no kugira umutima.

Abega: ikirangamuryango cyabo ni: Igikeri, igisobanuro cyayo kikaba: Gucunga amazi, ubuzima bw’ibiri ku butaka n’ibiri mu nsi y’ubutaka, umurage wabo ukaba : Uburebakure, icyitegererezo n’ ubudahangarwa.

Abakono: ikirangamuryango cyabo ni: Igikeri, igisobanuro cyayo kikaba: Gucunga amazi, ubuzima bw’ibiri ku butaka n’ibiri mu nsi y’ubutaka, umurage wabo ukaba : Abanyamaboko adatentebuka.

Abaha: ikirangamuryango cyabo ni: Igikeri/Uruvu, igisobanuro cyayo kikaba: Gucunga amazi, ubuzima bw’ibiri ku butaka n’ibiri mu nsi y’ubutaka, umurage wabo ukaba : Indangamirwa no guhaza ibyiza igihugu.

Abashingo: ikirangamuryango cyabo ni: Umuriro/Imbwebwe, igisobanuro cyayo kikaba:Uburame bw’umwami, ubusugire bw’igihugu n’ubumwe bw’Abaturage, umurage wabo ukaba: Ubumwe n’uburame.

Abacyaba: ikirangamuryango cyabo ni: Impyisi, igisobanuro cyayo kikaba: Gucunga ibitaramo, kuganira neza, gusetsa no gutarama, umurage wabo ukaba : Abarangwamubano n’Amabaremamahoro.

Abashi: ikirangamuryango cyabo ni: Ingwe, igisobanuro cyayo kikaba: Umutware w’ishyamba n’ibinyabuzima birimo, umurage wabo ukaba: Abahazaburame b’Indangamirwa.

Abahavu: ikirangamuryango cyabo ni: Ingwe, igisobanuro cyayo kikaba: Umutware w’ishyamba n’ibinyabuzima birimo, umurage wabo ukaba : Abahazaburame b’Indangamirwa.

Abasigi n’Indara ntibigeze bagira ibirangamuryango, kuko uwabishyizeho ari we Ndoba, yabitanze batari bagera mu miryango migari y’Abanyarwanda, aho bayinjiemo ku ngoma ya Mibambwe Sekarongoro ahasaga mu wa 1444.

Ibirangamuryango, ibisobanuro byabyo, n’umurage babikomoraho, byabaye isoko-murage w’imibereho ntakemwa mu mibereho y’Abanyarwanda mu kwiyubaka no kubaka igihugu cyabo. Biba umurage w’ibisekuruza ntabarika na magingo aya bikiranga abazirikanamurage mu kubaka u Rwanda.

Byatumye Abanyarwanda, uhereye ku bayobozi n’abayoborwa, babaho mu buzima bufite intego kandi atari iya hafi ahubwo ari iy’igihe kirekire, umunyarwanda atozwa kandi atora kubaho mu buzima bwa Politiki iyo ari yo yose y’igihugu.

Iyi mirage, ibi birangamuryango n’ibisobanuro byabyo, bigaragara ko bitandukanye kure, ni ikimenyetso kigaragaza uko Abanyarwanda bumvanaga bo ubwabo nk’ingingo nyinshi zubatse umubiri we. Uko imitekerereze, imibereho n’imigirire itandukanye ni na ko buri wese mu Banyarwanda yari afite inshingano itandukanye n’iy’undi mu kubaka igihugu, ariko zose zigahuriza hamwe umugambi w’igihe kirekire wo kubaka u Rwanda, igihugu kigwije icyubahiro n’igitinyiro mu ruhando rw’amahanga.

Ibi bikaba gihamya cy’intekerezo z’Abanyarwanda mu kubungabunga ibidukikije n’urusobe rw’ibinyabuzima, kuva kera na kare nk’uko byahanganywe n’u Rwanda.

Ibirangamiryango migari y'Abanyarwanda, byaremewe ku murage w'igihe kirekire wo kubungabunga ibidukikije n'urusobe rw'ibinyabuzima

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages