Kuri uriya munsi uzaba kuwa 24 Nzeri 2016, i San Francisco muri Leta ya California imwe mu zigize Leta Zunze Ubumwe za Amerika, hazabaho igice cyo kumurika bimwe mu bigize ibirango 13 by’umuco Nyarwanda.
Ibiranga umuco Nyarwanda harimo indangagaciro z’ibanze z’Umunyarwanda, ubucuzi, ubuhinzi, kwenga, ubworozi, ububoshyi, ububumbyi, ubwikorezi, imyambarire, ububaji, imitako n’imitamirizo, imbyino, uburezi gakondo n’imyemerere.
Muri iki gikorwa hazamurikwa ibitabo n’ibindi bihangano Nyarwanda bibumbatiye umuco. Biteganyijwe ko hazabaho n’ibiganiro byihariye ku bana n’urubyiruko, aho bazavuza ingoma, bagacuranga inanga, bakavuza ikondera, bakivuga, bagasakuza n’ibindi.
Amafoto ya bimwe mu birango ndangamuco Nyarwanda bizamurikwa



















TANGA IGITEKEREZO