Muri ayo mateka yabaye igitangarirwa, harimo n’aya Nyanguge za Sagashya umukonokazi waciye agahigo ko kuba umugore w’Abami babiri, ari bo: Nsoro Bihembe w’u Bugesera na Cyilima Rugwe w’u Rwanda. Aya mateka ye akaba akura ibirari ahasaga mu wa 1345.
Dukurikije uruhererekanemateka y’abami b’u Rwanda n’Abagabekazi babo, tukongera tugacukumbura Insigamigani z’ingeri nyinshi zagiye zivugwa kuri uyu Nyanguge, ni ho twahereye dutatura aya mateka atangaje ngo tuyashyikirize abasomyi atomoye.
Bijya gutangira, Rugwe mwene Bwimba, yabyirukiye rimwe na Bihembe igikomangoma cyo mu Bugesera bw’Abahondogo, bombi bagasangira ibyuzukuru byo kwa Gihanga, kuko ari Abahondogo Bihembe yakomokagamo, ari n’Abanyiginya Rugwe yakomokagamo, bose bakuraga umuzi kwa Gihanga cyahanze u Rwanda.
Rugwe yaje kwima ingoma ya se Bwimba i Rwanda, na Bihembe yima mu Bugesera. Muri ibyo bihe, u Rwanda rwari rugifitanye umubano ukeba n’u Bugesera, butarijandika mu kugomera umurage wa Gihanga w’igihugu gisangiwe, ngo kigire nk’andi mahanga yawigometseho, kandi umukurambere wabo Kanyabugesera Mugondo, yarahawe buriya butaka bw’u Bugesera nk’igisigara ngo abuhangemo igihugu kizorohereza ihuzabihugu ryari mu mushinga wa Gihanga, aho kugira ngo icyo gisigara gitwarwe n’undi muryango batazi, bityo bizagore u Rwanda kuhigarurira.
Igitangaza cyabayeho, ni uko Nsoro Bihembe watwaye u Bugesera muri ibyo bihe, yarambagije umukobwa w’umukonokazi kwa Sagashya witwaga Nyanguge, bamufatira irembo, ndetse barasaba baranakwa.
Bitewe n’uko umwami w’u Rwanda atishakiraga umugore w’ingabwa (umugore uzabyarira umwami umuzungura). Mu gihe bagitegereje guheka umugeni Nsoro Bihembe yasabye, ubwo ni uko, bo bari bagitera inzuzi ngo barebe uwo zizerera bakamushyingira Rugwe. Kera kabaye inzuzi ziza kwerera Nyanguge za Sagashya umukonokazi ko ari we uzashyingirwa Rugwe, akanabyarira u Rwanda umuzungurangoma.
Mu minsi kwa Sagashya bari bakitegura guheka umugeni wa Nsoro Bihembe, ni bwo Abiru b’i Rwanda, bari barangajwe imbere na Cyenge cya Nyacyesa, basesekaye kwa Sagashya, baje gufata irembo ry’umwari Nyanguge. Ibiganiro byararimbanyije, irembo bararitanga, basaba huti huti, ndetse banakwa bwangu batanguranwa na Nsoro Bihembe, ngo atazabatanga gutebutsa.
Ibyo byemewe ari uko Abiru b’i Rwanda babanje gusobanurira Sagashya ubwiru bw’i Rwanda bw’uko umukobwa we yemejwe n’indagu ko azaba umugabekazi w’i Rwanda, bityo ko agomba kureka bagakora imigenzo y’umuhango y’ubukwe, ubundi indagu akaba arizo ziziyereza igisubizo cya nyuma. Anasobanura ko indagu zemeje ko azaheka umugeni wa Nsoro mu minsi y’uburumbuke umukobwa we ashobora gusama.
Nsoro Bihembe yaje kubimenya ko Rugwe yasabye akanakwa Nyanguge, ariko agahora arwana ishyaka ry’uko Rugwe atazamumutanga. Rubanda nabo bagatangara bagira bati: “Uriya mugabo Sagashya wakiriye inkwano z’abami babiri azabigenza ate?”
Umunsi Abiru bagiye gukwerera Rugwe, bwakeye abo kwa Nsoro Bihembe baza gutebutsa, ari ko kubaza igihe bazabahekera umugeni. Uko biri kose, ntibyababujije kubaza Sagashya ni ba koko yarakiriye inkwano za Rugwe. Mu kubasubiza akabacira imigani, yose irengurira ku kuba yari azi uko azabigenza umunsi yakiraga inkwano z’abami babiri.
Nyuma yo gutanga inkwano zo gukwa, Abiru b’i Rwanda baricecekeye baha rugari Ab’Ibuhondogo ngo bakomeze kwitegura ubukwe bwa Nsoro. Nsoro Bihembe nawe abonye ko Abiru b’i Rwanda bakomeje kwinumira, yibwira ko ibyo gushaka Nyanguge babiretse bagaharira Bihembe
Nyamara uko guceceka kose, kwari uburyo bwo kuyobya uburari ngo Abanyabugesera batazamenya ko umutima wabo ukiri kuri Nyagunge. Muri uko guceceka, ni bwo batoranyije umugabo witwa Bilindi, wari ufite nyina w’umuhondogokazi, ukomoka mu bikomangoma by’i Bugesera wari warashyingiwe i Rwanda, ngo ababere intasi ikurikirana imyiteguro y’ubukwe bwa Nsoro ku buryo ku munsi w’ubukwe Cyilima Rugwe ari we uzarongora Nyanguge bwa mbere kandi muri iryo joro rya mbere, nyamara Nsoro Bihembe ari we wamurongoye ku mugaragaro nk’uko indagu zari zabyereje.
Mu gihe imyiteguro yo gushyingira Nsoro yari irimbanyije, Cyilima Rugwe abibwirijwe n’ubwiru, yiyenjeje kuri Nsoro Bihembe, amusaba ubutaka buri ku musozi wa Kigali, ngo abe ariho atura, Nsoro Bihembe abumuha yihuse ngo hato atamutambamira mu irongora rya Nyanguge.
Muri ibyo bihe ni bwo Cyilima Rugwe, yahise ava kuri gakondo nkuru y’Abami b’u Rwanda i Rutunga rwa Gasabo aza kubaka urugo rwe ku musozi wa Kigali. Nyamara na bwo zari indagu zemeje ko aza kuhatura, kugira ngo azabone uko yugariza u Bugesera azabutsinde, kandi bizanamworohere kurongora Nyanguge rwihishwa atuye hafi y’ibwami bw’Abahondogo.
Igihe cyaje kugera Bilindi amenya umunsi bazahekaho Nyanguge bakamuzanira Nsoro nk’umugore we. Hagati aho Nyanguge nawe yari yarahawe impanuro na se Sagashya ko n’ubwo azashyingirwa Nsoro Bihembe umwami w’u Bugesera, ariko ko umugabo we nyakuri ari umwami w’u Rwanda Cyilima Rugwe. Bityo agomba kwirinda gutambamira ishyirwa mu bikorwa ryose ry’izo ndagu. Cyilima Rugwe, Bilindi n’Abiru, ni bo bari bazi ko Nyanguge azavukaho igihangange kizatwara u Rwanda.
Igihe cy’ubukwe kigeze, dore ko banashyingiraga n’ijoro, Cyilima Rugwe na Bilindi bashyira nzira bagenda ijoro ryose bajya gutaha ubukwe bwa Bihembe na Nyanguge mu Bugesera.
Ubwo kwa Sagashya barimo kuremerera ingobyi ihetse umugeni wa Nsoro Bihembe, Bilindi na Cyilima Rugwe, na bo bari bakebereje indi nzira iri buze kubageza kwa Nsoro Bihembe, aho bari batashye ubukwe nk’abandi bose, ariko nta we ubizi ko bahageze.
Ubukwe burataha, abo kwa Sagashya bashyikiriza Nsoro umugeni we, baza no kumwinjiza mu nzu ku murere. Mu gihe Nsoro Bihembe yari yiharaje ibyivugo bitagira ingano ko yaciye agahigo ko gutwara umugeni Cyilima Rugwe umwami w’u Rwanda ayakanuye akamutanga umuhigo, Rugwe yaciye ruhinga nyuma, asesera mu bantu, yinjira mu nzu yinaga ku murere, asanga Nyanguge yiteguye kuko yari abizi, nuko nyamuhungu aba ararongoye da! Atanga kurongora Nsoro Bihembe kandi ari we bari bahekeye umugeni.
Cyilima Rugwe asoje umugambi we arisohokera asanga Bilindi wari umutegerereje hanze aho bisubirira i Rwanda.
Cyilima yigarukira i Rwanda ijoro ryose atinya ko hagira impamvu ituma bamenya ko yarongoye Nyanguge rwihishwa; agarukana na Bilindi. Baza byo kwihamba batazi ko bari bugere mu Rwanda, bikubitiyeho ko no kuva i Bugesera ukagera i Kigali aho Cyilima yari atuye hari ishyamba ry’umutamenwa. Gusa Bilindi yari azi inzira neza, kuko yayicagamo kenshi ajya kwa ba nyirarume b’Abahondogo.
Nuko baturira iryo shyamba, bararyogoga bagera i Kigali mu gicuku cya nyuma gishyira urukerera. Abararirizi bari kwa Cyilima babakubise amaso baratangara, bati “Iri joro rya Bilindi na Cyilima bariturutse he?”, Abandi baricecekera, ku bwa ya mabanga bari bafitanye .
Mu Rwanda nta muntu wari uzi ko Cyilima yarongoye Nyanguge, uretse abiru n’uwo mutasi wabo Bilindi, gusa ko bari bazi ko Nyanguge yasabwe n’abo bami kandi bombi bagakwa. Cyilima amaze kugaruka i Rwanda, Nsoro asigarana Nyanguge kuko ari we wamurongoye ku mugaragaro .
Muri uko guharanirwa n’abami babiri, Rugwe na Bihembe bakamugigaguriranaho, niho hakomotse ubukundwakare bwa Nyanguge kwa Nsoro Bihembe aho yahize bakeba be, agira ati “Ndabaruta njye warongowe n’abami babiri ijoro rimwe!”
Ubwo Cyilima amaze kugaruka, akajya atuma Bilindi kuri Nyanguge akamwoherereza intashyo. Bilindi akagenda rwihishwa ijoro ryose kugeza igihe Nyanguge yanganye na Nsoro bapfuye ya mihigo yo guhiga na bakeba be ngo “arabaruta yarongowe n’abami babiri ijoro rimwe” ari na bwo koko yamweruriye ko yarongowe na Rugwe mu ijoro rya mbere ry’ubugeni bwe.
Cyilima amaze kumenya ko Nyanguge yatanye na Nsoro, ahera ko yohereza Bilindi ku basare b’i Bugesera, kuko ari we bari baziranye; amuha n’amakoro y’amagumba y’ibimasa ngo bazambutse Nyanguge bitagoranye.
Bilindi amaze gushyikiriza Abasare amahoro, ajyana amaturo kwa Sagashya. Amaze kugerayo avuga ubutumwa bwa Cyilima, barabwemera biba gutebutsa kuko yari yarakoye. Bamaze gucutsa imisango, agarukana na Nyanguge ijoro ryose. Ageze mu Rwanda, ahita abyarira Mukobanya mu Nyakabanda ka Kigali. Cyilima yita umwana izina, acyura nyina atyo.
Ubwiru bukaba bwaremeje ko inda Nyanguge za Sagashya yatahanye kwa Rugwe, n’ubundi ari iyo yamuteye muri rya joro yabonanye na Nyanguge bwa mbere, kuko n’ubundi yari yashyingiwe ari mu minsi y’uburumbuke nk’uko indagu zabisabye Sagashya.
Nyanguge za Sagashya aba aciye agahigo atyo kandi katigeze kagirwa n’umugabekazi w’i Rwanda uwo ariwe wese ko kuba umugore w’abami babiri badasangiye igihugu. Koko kandi yabaye intwari ihebuje mu mateka y’u Rwanda kuko umutwe w’ingabo z’Abaliza yari atwaye, ni zo zangabaje ingoma y’u Buliza, zica umwami waho Mugina, ingoma y’u Buliza irimbuka ityo, ubutaka bwayo bwomekwa k’u Rwanda ku ngoma y’umugabo we Cyima Rugwe.
Ni nawe waje kuba Umugabekazi wa Kigeli Mukobanya wamufashije gutsinda ingoma y’u Bwanacyambwe bw’Abongera akayomeka k’u Rwanda n’igitero cya mbere cy’Abanyoro bagabye k’u Rwanda, agacogoza ubukana n’ubwiganze Abanyoro bari bafite mu karere.
Anagira intekerezo z’ihangabuhanga zihanitse, zamufashije we n’umuhungu we Mukobanya guca amateka menshi igihugu cyagendeyeho kugeza ku ndunduro y’ingoma y’abami b’u Rwanda.
Yaje no kuba umugore wa kabiri mu mateka y’u Rwanda wabaye umugaba w’ingabo z’Abaliza nyuma ya Nyirarucyaba rwa Gihanga watwaraga umutwe w’ingabo z’Abahiza.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!