Muri iyi minsi bwo uwo musozi urazwi cyane kubera ubukerarugendo bumaze kuhamamara bushingiye ku bworozi bw’inka.

Uyu musozi ufite imisusire nk’iy’ibere koko cyangwa se umutwe w’umuntu, uherereye mu Murenge wa Kanzenze mu Karere ka Rubavu.

Uwurebesheje amaso ubwoba bugusaga umutima kuko ari muremure cyane, ukagira ibisa n’amaga y’igikeri ashinyitse rwagati, ku mutwe hakaba ibyatsi ku buryo wakeka ko ari umusatsi ufite ibara ry’icyatsi.

Buri wese mu bahatuye avuga iby’uwo musozi ukwe, ariko bose bagahuriza ko wahoze wihagazeho ari nk’ikibuga cyitorezwagaho abasirikare badasanzwe (Commando) mu ngabo za Leta ya Juvenal Habyarimana zari zizwi nka FAR (Forces Armées Rwandaises).

Ibere rya Bigogwe ubusanzwe ryegeranye n’Ikigo cya gisirikare cya Bigogwe kigihari na n’ubu.

Uyu musozi benshi mu bahatuye bavuga ko kubera imyitozo ikomeye yawuberagaho, hari abasirikare benshi bahasize ubuzima, gusa ntawe usobanura niba hari uwo azi waba warahaguye.

Caporal Senkeri Salathiel ni umwe mu bahitoreje mu myaka ya 1979 ubwo yari amaze imyaka ibiri yinjiye mu gisirikare.

Uyu musaza w’imyaka 64 kuri ubu atuye mu Murenge wa Mudende mu Karere ka Rubavu. Yamaze imyaka 15 arinda Perezida Juvenal Habyarimana kugeza ubwo indege ye yaraswaga mu 1994.

Ni umwe mu basirikare bari bafite ubuhanga mu kurashisha imbunda ziremereye no kurinda abayobozi bakuru bakoresheje imbaraga n’amayeri y’umubiri.

Mu kiganiro aherutse kugirana na IGIHE, Senkeri yavuze ko hari abakabya ku nkuru zivugwa ku ibere rya Bigogwe kuko mu gihe cye wari umusozi w’imyitozo usanzwe.

Ati “Nanjye narahabaye [Aseka] Nawumanutseho kenshi cyane rwose. Hari hari ukuzamuka n’amaboko, wagera ruguru hari hariyo utuyira buriya. Iyo wageraga haruguru, wafataga umugozi, shwiiiii!, hasi ukamanuka.”

Impanuka zo ku Ibere rya Bigogwe si inkuru mbarirano kuri Senkeri kuko na we yigeze kuhahurira n’isanganya ariko ku bw’amahirwe akarokoka.

Ati “Uko undeba gutya umugozi warancitse ntacyo nabaye, nta n’imvune mfite. Waracitse ndi muri metero 200, kuri ruriya rutare runini atari za zindi nto. Waracitse ngwa mu kabande.”

Rtd Caporal Senkeri ni umwe mu bahanutse ku Ibere rya Bigogwe ariko kubw'amahirwe ntiyagira icyo aba
Rtd Caporal Senkeri ni umwe mu bahanutse ku Ibere rya Bigogwe ariko kubw'amahirwe ntiyagira icyo aba

Icyo adahakana ni ukuba abasirikare bamwe barahavunikiraga cyangwa bakahakomerekera nubwo atari benshi.

Ati “Kuvunika ntabwo ari benshi kuko nahazamutse kenshi cyane, nta muntu wigeze ahagwa uretse nk’uwavunikaga ari nk’impanuka, nta bantu bahaguye.”

Capt Simbikangwa yaba yaravunikiye mu Bigogwe?

Capt Pascal Simbikangwa ni umwe mu bayobozi bari bakomeye ku butegetsi bwa Habyarimana. Yayoboraga Urwego rw’Iperereza akaba no mu cyiswe ‘Akazu’ kabarizwagamo bake bavugaga rikijyana muri ubwo butegetsi, cyane cyane abo mu muryango wa Perezida n’umugore we.

Simbikangwa yari umusirikare akaba muramu wa Col. Elie Sagatwa. Uyu Sagatwa na we yari muramu wa Perezida Habyarimana, akaba n’umunyamabanga we wihariye.

Simbikangwa mu 2014 yakatiwe n’urukiko rwo mu Bufaransa igifungo cy’imyaka 25 kubera uruhare rwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Abamubonye mu mafoto no mu rukiko, babona ko agendera mu kagare k’abafite ubumuga. Si ibya none kuko no mu myaka ya 1990 ariko yari ameze.

Hari abavuga ko yaba yarahanutse ku Ibere rya Bigogwe ubwo yari ari mu myitozo, ariko Senkeri warindaga Perezida yarabinyomoje.

Ati “Simbikangwa yaguye aho bita Muhondo ya Kigali n’imodoka. Hari ni mugoroba ari nko mu saa tatu. Umushoferi yari asinziriye imodoka ayiroha epfo.”

Kuri ubu ku Ibere rya Bigogwe nta bikorwa bidasanzwe bihabera, icyakora mu minsi yashize abakiristo bashaka gushyikirana n’Imana bisanzuye, bajyaga bazamuka uwo musozi bakajya kuhasengera.

Hari n’abajya kuhasura bisanzwe bibereye mu bukerarugendo. Ubuyobozi mu minsi yashize bwatangaje ko bwifuza kuhatunganya hakaba igicumbi cy’ubukerarugendo.

Amateka y’uruhererekane nyemvugo asobanura ko kwita ako gasozi ‘Ibere rya Bigogwe’ byaba byaraturutse ku mukobwa witwaga ‘Nyirabigogwe’ wari ufite ibere rinini cyane, akaza kugwa kuri uwo musozi bakahamwitirira.

Ibere rya Bigogwe mu myaka yo hambere ryifashisgwa nk'ahantu h'imyitozo ku basirikare badasanzwe
Ibere rya Bigogwe mu myaka yo hambere ryifashisgwa nk'ahantu h'imyitozo ku basirikare badasanzwe
Capt Simbikangwa ni umwe mu bo bivugwa ko yahanutse ku Ibere rya Bigogwe, icyakora abamuzi bakavuga ko atari ko biri
Capt Simbikangwa ni umwe mu bo bivugwa ko yahanutse ku Ibere rya Bigogwe, icyakora abamuzi bakavuga ko atari ko biri