Ni ibintu bitera benshi amatsiko, bakibaza ibyashingirwagaho ngo agace runaka kitoranye, kitwe igihugu kandi bihame.

Igitabo “Intwari z’Imbanza zubatse u Rwanda rugahamya igitinyiro” n’ikindi cyitwa "Imizi y’u Rwanda” bya Nsanzabera Jean de Dieu, agaragaza ko igihugu cyagombaga kuba gifite ubutaka buhangirwaho igihugu, cyagombaga kuba gifite abaturage bacyitirirwa, cyagombaga kugira umwami ukigenga, cyagombaga kuga gfite ingoma ngabe ikiranga, cyagombaga kuga gifite ingabo zikirinda.

Mu ntangiriro ubwo u Rwanda rwatangiraga guturwa, wasangaga abavandimwe bagabagabana amashyamba bakayatema bakayahangamo ibihugu, buri wese n’umuryango we bakarema igihugu cyabo. Ubuto bwa cyo cyangwa se ubunini bwa cyo, bwaterwaga n’aho bagihanze cyangwa se ingano y’abaturage uwo muryango ufite.

Ibi bintu bitanu by’ingenzi, ni byo byagendeweho hahangwa ibihugu byitwa ko ari bito cyane byabayeho mu mateka y’u Rwanda byinjira mu ruhando rw’ibindi bihugu 29 byaje kuvamo u Rwanda dufite uyu munsi.

Bugamba Kigamba, ni kimwe mu bihugu bito byari bigandagaje kuri ubu butaka mbere y’uko u Rwanda rubaho. Aho bwari buherereye kuri ubu, ni mu Mirenge ya Muhunda , Kageyo na Kabaya yo mu Karere ka Ngororerro, twongeyeho Umurenge wa Muringa wo muri Nyabihu, Nyabirasi yo muri Rutsiro na Kanama yo muri Rubavu.

Hari kandi nk’u Bwanamwali cyari gito ugereranyije n’ibindi byahanzwe mbere y’u Rwanda. Aho cyari giherereye kuri ubu, ni mu Mirenge ya Hindiro na Matyazo yo muri Ngororero n’Imirenge ya Shyira na Jomba yo muri Nyabihu.

U Bushiru nacyo ni ikindi gihugu cyari gito cyabaga mu Mirenge ya Karago, Rambura na Bigogwe yo muri Nyabihu.

Mu ntangiriro, umuryango wishyiraga hamwe ugahanga igihugu
Mu ntangiriro, umuryango wishyiraga hamwe ugahanga igihugu