00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibyaranze urugamba rw’iminsi ibiri Iwawa, igice cya nyuma cy’u Rwanda cyabohowe mu 1995

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 13 July 2023 saa 02:55
Yasuwe :

Mu duce twose tw’u Rwanda, ikirwa cya Iwawa mu karere ka Rutsiro ni cyo cyabohowe mu bya nyuma, nyuma y’umwaka utundi duce tw’igihugu tugenzurwa n’ingabo za RPA Inkotanyi nyuma yo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi.

Iki kirwa gisigaye cyifashishwa mu kugorora urubyiruko rwabaswe n’ibiyobyabwenge n’imyitwarire mibi, cyamaze hafi umwaka kigenzurwa n’ingabo zakoranye na Leta yakoze Jenoside (EX FAR) ndetse n’Interahamwe aho cyifashishwaga mu myiteguro n’imyitozo yari igamije kugaruka guhungabanya umutekano, no gukuraho ubutegetsi bushya bwa FPR Inkotanyi.

Tariki ya 5 Ugushyingo 1995 niyo yabaye imbarutso isiga Iwawa mu maboko y’ingabo za RPA nyuma y’urugamba rutoroshye rwamaze iminsi ibiri, EX FAR n’Interahamawe bakahasiga ubuzima ku bwinshi.

Radio y’ingabo za Loni (MINUAR) yakoreraga i Kigali yatangaje ko icyo gitero cyaguyemo abantu hafi 300 ku ruhande rwa EX FAR. Abasirikare batanu ba RPA bahasize ubuzima mu gihe abandi bakomeretse.

Ni igitero ku ruhande rw’ingabo za RPA, cyagizwemo uruhare na kompanyi ebyiri z’ingabo zingana na 200, kigabwa mu ijoro ubwo abagize EX FAR bari basinziriye.

Ikinyamakuru Le Monde icyo gihe cyatangaje ko izo ngabo zabashije gusenya ibirindiro bitandukanye EX FAR n’Interahamwe bari barubatse ku kirwa cya Iwawa, kiri mu kiyaga cya Kivu mu birometero bike hafi y’umupaka ugabanya u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Colonel Charles Ngoga wari uyoboye ingabo mu gice cy’Iburengerazuba (Gisenyi), yabwiye Radio Rwanda ko hari bamwe mu bagize EX FAR n’Interahamwe babuze aho bahungira ubwo bagotwaga n’ingabo za RPA, bagahitamo kwirasa cyangwa kwinaga mu mazi mu kiyaga cya Kivu.

Capt Karemera wari uyoboye icyo gitero ku ruhande rwa RPA, yavuze ko abasirikare ba EX FAR bageraga ku kirwa cya Iwawa bavuye mu mujyi wa Goma muri Congo, bakinjirira ku kirwa cya Ijwi mbere yo kwambuka bagana Iwawa.

Nta muturage wasize ubuzima cyangwa ngo akomerekere muri icyo gitero kuko nta baturage bari bahatuye, abenshi bari barahunze.

Uretse abapfuye, icyo gihe ingabo za RPA zabashije gufata mpiri abarwanyi 18, bavuze ko binjijwe mu gisirikare bakuwe mu nkambi z’impunzi z’Abanyarwanda zari zinyanyagiye mu Burasirazuba bwa Congo (Zaïre y’icyo gihe).

Ikirwa cya Iwawa cyari agace keza kuri EX FAR n’Interahamwe cyo kwisuganyirizamo kuko cyegereye neza u Rwanda na Congo, ku buryo kuhakorera imyitozo, kuhaturuka bagabye ibitero no kuhahisha intwaro byari byoroshye.

Ingabo z’u Rwanda icyo gihe binyuze ku muvugizi wazo, yatangaje ko urugamba rwamaze iminsi ibiri kuko EX FAR yari yaracukuye indaki n’inzira zo munsi y’ubutaka ku kirwa cya Iwawa ku buryo bari bazi neza ako gace.

Kuri icyo kirwa kandi hatahuwe intwaro zikomeye zirimo imbunda za machine guns, imbunda zihanura indege n’izindi kandi “nshyashya”.

Bivugwa ko icyo kirwa cya Iwawa cyari kiriho abasirikare ba EX FAR n’Interahamwe bari hagati ya 500-600 nkuko Chicago Tribune yatangaje.

Igitero cyo ku kirwa cya Iwawa cyabaye hashize iminsi EX FAR igaba ibitero mu Majyaruguru n’Iburengerazuba, ikica abaturage ndetse n’abayobozi b’inzego z’ibanze inasenya ibikorwa remezo.

Ingabo z'u Rwanda zirwanira mu mazi ziri mu zagize uruhare muri iki gitero cyasize kibohoje ikirwa cya Iwawa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages